Print

Muhanga: Abayobozi 10 beguye rimwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 September 2017 Yasuwe: 2868

Kuri uyu wa 29 Nzeri 2017 ku biro by’AKarere ka Muhanga habereye inama yasuzumye isuku ndetse n’imyubakire ya kajagari yari imaze iminsi ihavugwa.Iyi nama kandi yanakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri, ab’utugari batatu, ba land officers n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abahise begura kubera ibi bibazo by’isuka ndetse n’umwanda uri kugaragara mu mugi wa Muhanga ni;

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Jean Baptiste Mugunga n’uw’Umurenge wa Kibangu Jean Hubert Ruzindana.

Abashinzwe ubutaka (land officers) babiri b’imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, hegura ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shyogwe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari dutatu two mu murenge ugize umugi wa Nyamabuye ari two Gitarama, Gahogo na Gifumba.

Uwungirije umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba (abo bit aba CEDO) mu murenge wa Nyamabuye.

Bivugwa ko aba bayobozi bafashe iki cyemezo nyuma yo kunengwa kubera imyubakire ya kajagari abayobozi batatinye kuvuga ko ari ruswa abaturage batanga kugirango bubake mu buryo bunyuranyije n’amategeko.