Print

Nyarugenge: Polisi ifunze umugabo ukekwaho gutunga amafaranga y’amiganano

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 September 2017 Yasuwe: 479

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, ku itariki ya 27 Nzeri yataye muri yombi umugabo witwa Sindikubwabo Pascal w’imyaka 40 ukekwaho gutunga amafaranga akoreshwa mu bihugu by’i Burayi angana na 2400.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Emmanuel Hitayezu yavuze ko Sindikubwabo yafatiwe mu mudugudu w’Inyarurembo akagari ka Kiyovu Umurenge wa Nyarugenge, akaba yaraguwe gitumo afite inoti 48 za 50 z’amayero.

SP Hitayezu yavuze ati:”Polisi yamenye amakuru ko Sindikubwabo afite amafaranga y’amiganano, nibwo twamugenze runono tumufatana ariya mafaranga akoreshwa mu bihugu by’i Burayi azwi nk’Amayero.”

Yavuze kandi ko imikwabu yo gutahura no gufata abandi bantu bashobora kuba bakwirakwiza amafaranga y’amiganano ikomeje, aboneraho umwanya wo gusaba abacuruza by’umwihariko, n’abaturage muri rusange kuba maso, kugirango hatagira ababahangika mwene aya mafaranga, kandi bakamenyesha vuba Polisi aho babonye cyangwa bumvise amafaranga nk’aya y’amiganano.

Abakunze guhabwa aya mafaranga ni abacururiza maduka mato, ababikuza n’abatanga amafaranga bakoresheje telefone n’abandi.

SP Hitayezu yavuze ko ibyaha by’ikoreshwa ry’amafaranga y’amiganano bidakunze kugaragara cyane, ariko ko n’ibihari bigomba gucika kuko bihungabanya iterambere ry’ubukungu bw’igihugu

Sindikubwabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rigikomeje

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).