Print

Patriots BBC iri mu itsinda ry’urupfu yarahiriye kwegukana igikombe cya Zone V

Yanditwe na: 30 September 2017 Yasuwe: 209

Ku munsi w’ejo taliki ya 30 Nzeri 2017, nibwo ikipe ya Patriots na APR WBBC zahagurutse I Knombe zerekeza mu mugi wa Kampala mu gihugu cya Uganda haratangira imikino y’akarere ka Gatanu mu mikino ya Basketball ndetse hahise hatangazwa amatsinda aya makipe arimo aho patriots yisanze hamwe n’ikipe ya City Oilers yegukanye zone V iheruka.

Ikipe ya Patriots yahagurukanye abasore bakomeye ndetse bitwaye neza aho ndetse yajyanye intego yo kwegukana iki gikombe nkuko umwe mu bayobozi b’iyi kipe Mukurarinda Jean Claude yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Dufite ikipe nziza kandi intego twajyanye ni ukwegukana iri rushanwa ku nshuro yacu ya mbere.Tugiye gukina n’amakipe meza muri aka karere gusa nubwo ari urugendo rurerure nta kabuza tuzegukana intsinzi.”

Ikipe ya Patriots iri mu itsinda A aho iri kumwe na City Oilers yo muri Uganda, Hawassa City yo muri Ethiopia ndetse na Savion yo muri Tanzania.

Umukino wa mbere Patriots urawukina kuri iki cyumweru na Hawassa City saa 10 :00 ku isaha ya hano I Kigali.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR y’abagore igomba gukina n’amakipe yose uko ari 7 cyane ko ikipe izaba yagize amanota menshi ariyo izegukana igikombe amakipe y’abagore ari muri iri rushannwa ni UCU Lady Canons, KCCA Leopards za Uganda, Equity (Kenya), KPA (Kenya), Don Bosco (Tanzania), APR (Rwanda) na Horseed (Somalia).

Ikipe ya APR WBBC iratangira iri rushanwa yisobanura na KCCA kuri iki cyumweru saa mbili za hano I Kigali.

Iri rushanwa riramara icyumweru cyose aho imikino izajya ibera ku kibuga cya Lugogo Indoor Arena giherereye mu mugi wa kampala.

Abakinnyi aya makipe yajyanye i Kampala:

Patriots BBC

APR WBBC