Print

Safi yasezeranye kubana akaramata na Niyonizera Judithe-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 October 2017 Yasuwe: 14626

Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ukwakira yasezeranye imbere y’amategeko y’U Rwanda n’umukunzi we,Niyonizera Judithe bari bamaze iminsi babana mu inzu imwe.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali ku murenge wa Remera.Bivugwa ko umutekano wari wakajijwe kwinjira byasabaga kuba waratumiwe.

Ni mu gihe umuhango wo gusaba no gukwa utegerejwe kuba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 .

Safi na Niyonizera basuhuzanya n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera.

Safi yari aherekejwe na mugenzi we, Riderman

Madiba ati "Mubibi no mu byiza ni njye nawe."

Niyonzera yabishyizeho umukono

Photo: Inyarwanda


Comments

1 October 2017

mbega type ngo arihangika harya ngo ni cash akurikiye yebaba we yeba we sha reka knowless aguseke ni mugihe


MAZINA 1 October 2017

Ibi ni ukwifotoza gusa,ntabwo bazabana akaramata.Uyu SAFI,nubundi yabanye n’abakobwa benshi,barimo na Kownless.
Uyu mukobwa nawe,yabanye n’undi mugabo muli Canada,baratandukana.Ntabwo abantu bafatana uburemere Igikumwe.
Bose bavuga ko batazahemukirana,ariko se ni bangahe badaca inyuma abagore babo cyangwa abagabo babo?
Impamvu isi ifite ibibazo,nuko abantu batubaha Bible Principles.Nta yindi mpamvu.Imana yaduhaye amategeko,itanga n’ibihano by’abantu bose banga kumvira ayo mategeko.Niyo mpamvu Imana yashyizeho Timetable.Yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izarimbure abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Uwo munsi,nubwo abantu benshi batawemera,ntibizawubuza kuza.Ibintu bibi birimo kubera mu isi,bitabagaho kera,byerekana ko imperuka iri hafi cyane.
Niba utabona ibyo bintu,ukibera mu byisi gusa,nawe uri mu bantu bazarimbuka.NIMUKANGUKE.