Print

Bakame abujije ikipe ya Rayon Sports kubona amanota 3 kiyovu itangira shampiyona neza

Yanditwe na: 1 October 2017 Yasuwe: 1133

Umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ababaje imitima y’abakunzi ba Rayon Sports babuze amanota 3 mu buryo budasobanutse nyuma y’uburangare bukomeye yagize bigatuma ikipe ya AS Kigali yishyura igitego bari bayitsinze byatumye amakipe agabana amanota ,mu gihe ku rundi ruhande Kiyovu Sports yo itangiye itsinda Musanze FC igitego kimwe ku busa.

Kuri iki cyumweru nibwo hagombaga gukomeza imikino ya shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru iri ku munsi wa mbere aho hari hategerejwe umukino w’ishyiraniro hagati ya Rayon Sports na AS Kigali umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Umukino watangiye amakipe yombi asa ni ahuzagurika ndetse abakinnyi bagerageza kwinjira mu mukino gusa ku munota wa 06 w’umukino nibwo habaye ikosa rikomeye ubwo umusore Ngandu Omar yakubitaga inkokora umukinnyi Tidiane Kone ku bushake gusa umusifuzi Ishimwe Claude yirinda gutanga ikarita itukura atanga umuhondo ndetse na Coup Franc itagize icyo imarira Rayon Sports.

Ku munota wa 41 nibwo umusifuza yahaye Rayon Sports nyuma y’ikosa rikomeye umusore Mutijima Janvier yakoreye Bimenyimana Bonfils Caleb, waje kuyitera umuzamu Bate Shamiru akayikuramo gusa Caleb ahita awusongamo nyuma y’aho uyu muzamu yawurutse.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya Kabiri,ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino irusha cyane AS Kigali ndetse umusore Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu ahusha uburyo 2 bwabazwe aho ku munota wa 57 abasore ba Rayon Sports bazamutse bahererekanya umupira maze Mukunzi Yannick ahereza umupira uyu musore acenga Ngandu Omar asigarana n’umunyezamu atera agapira gato uyu munyezamu aragafata.

Andi mahirwe akomeye Rayon Sports yayabonye ku munota wa 67 ubwo Ngandu Omar yahereje umupira umunyezamu we maze ugafatwa na Caleb akawutera hanze.
Guhera ku munota wa 70 umunyezamu Bakame yatangiye gutinza umupira ndetse agenda ahabwa gasopo n’umusifuzi gusa byaje gukomeza ndetse ahabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 84.

Ubwo umupira wari ugeze ku munota wa 88 nibwo ikipe ya AS Kigali yabonye Coup Franc yari kure y’izamu ndetse byagaragaraga ko ntacyo yamarira iyi kipe cyane ko umukino waganaga ku musozo,Iradukunda Eric yaje gutera umupira utari ukomeye ashaka guhereza bagenzi be maze umunyezamu Bakame arawufata uramucika ujya mu izamu AS Kigali iba irishyuye ndetse birangira ari 1-1.

Ku rundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga kuri stade ya Mumena na Musanze FC yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Vino Ramadhan ku mupira mwiza yahawe na Mugheni Fabrice bituma iyi kipe itangira neza shampiyona.

Uko imikino yo kuri iki cyumweru yagenze