Print

Patriots BBC yatangiye zone V itsinda APR WBBC itsindwa na KCCA

Yanditwe na: 2 October 2017 Yasuwe: 84

Ikipe ya Patriots yatangiye imikino y’akarere ka Gatanu inyagira Hawassa City yo muri Ethiopia amanota 110 kuri 43 mu gihe ikipe ihagarariye u Rwanda mu bagore yatsinzwe na KCCA amanota 57 kuri 44.

Ikipe ya Patriots BBC ifite abakinnyi bakomeye nka Kami Kabange,Hamza Ruhezamihigo na Hakizimana Lionnel yanyagiye ikipe ya Hawasa City yo muri Ethiopie ku manota 110-43 aho abasore nka Kami Kabange na Steven Hagumintwari batsinze amanota 20 buri umwe, mu gihe Shyaka Olivier na Lionel Hakizimana buri wese yatsinze amanota 16.

APR WBBC iri ku mwe n’amakipe 6 aho yose agomba gukina hakabarwa amanota aho uwagize menshi ariwe uzatwara igikombe cy’akarere ka gatanu,irongera gukina kuri uyu wa mbere ihura na Don Bosco yo muri Tanzania mu gihe Patriots BBC iracakirana na Savio yo muri Tanzania uyu munsi saa sita.