Print

Ambasade ya Amerika muri Tchad yafunzwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 October 2017 Yasuwe: 711

Ambasade ya Amerika muri Tchad yafunzwe ku itegeko rya Perezida Idriss Deby Etino.Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashyize ku ilisiti iki gihugu mu bindi bihugu bitemerewe kwinjira muri Amerika.

Trump yafashe uyu mwanzuro mu cyumweru gishije aho yavuze ko ari ukubera ikibazo cy’iterabwoba ryugarije Isi.Yavuze ko Abaturage ba Tchad batemerewe kwinjira no guhabwa Visa ijya Amerika.

Iki cyemezo kandi ngo Trump wa Amerika yagifashe nyuma yo kumva neza amagambo yavuzwe na Perezida Idriss Deby ubwo yari mu nama y’Umuryango w’Abibumbye iheruka, aho yatangaje ko ibihugu bikomeye ku isi bidashaka ko Afurika nk’umugabane wakwishyira ukuzana ahubwo ko ibihugu by’ibihangange bihora byifuza amakimbirane n’intanbara zidashira.

Agence de Presse Régionale yanditse ko Perezida Idriss Deby Etino yafashe iki cyemezo nyuma yo kutishimira ibyavuzwe na Trump by’uko nta muturage wo muri Tchad ugomba kujya muri Amerika.

Deby yahise afata umwanzuro wo gufunga iyi Ambasade iri ku butaka bwe, ndetse ngo hari n’ibindi byemezo bishobora gufatwa mu minsi ya vuba.

Mu minsi ishize Trump yemenyesheje ko Abaturage bava mu bihugu bagiye gufatwa n’itegeko rishyashya ryasubiwemwo ribabuza kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.Ni itangazo ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump.
Iryo tegeko rizatangira gushyirwa mu ngiro ku itariki ya 18 Ukwakira 2017, ryerekeye abaturage bo muri Chad, Irani, Libiya, Koreya ya ruguru, Somaliya, Siriya, Venezuela na Yemeni.


Deby ari kumwe na Perezida Kagame