Print

Abaturiye umuhanda Kivu Belt barashima Perezida Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 October 2017 Yasuwe: 1916

Abaturage bo mu turere twa Karongi na Rutsiro barishimira umuhanda wa Kaburimbo Kivu Belt bahawe na perezida wa Repubulika, bakaba bemeza ko woroheje ubuhahirane hagati ya bo n’ibindi bice by’igihugu.

Uyu Muhanda wa Kivu Belt uva mu turere tw’amajyepfo y’iburengerazuba ukagera mu two mu majyaruguru y’iburengerazuba. Abaturage b’uturere twa Karongi na Rutsiro bavuga ko batangiye kubona akamaro kawo kuko woroheje ubuhahirane.

Abayobozi b’uturere twa Rutsiro na Karongi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bavuga ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda birimo kugana ku musozo. Uyu muhanda wa Kivu belt, unagera mu karere ka Nyamasheke perezida wa Repubulika Paul Kagame yawemereye abaturage mu rwego rwo kuborohereza mu ngendo no mu buhahirane.

Utarakorwa, abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bajyaga majyaruguru y’iyi ntara y’iburengerazuba bagombye kunyura muri Parike ya Nyungwe.

RBA