Print

Andi makuru kuri Paddock wishe abantu 59 I Las Vegas

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 October 2017 Yasuwe: 2625

Stephen Paddock warasiye abantu mu gitaramo 59 bakahasiga ubuzima, ni we muntu wambere wishe abantu benshi ari umwe mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Iki gitero Islamic States yigambye ko ari icyayo, gusa ibiro by’ Amerika bishinzwe iperereza bivuga ko uyu mugabo ntaho ahuriye na Islamic States.

Byabereye muri hoteli I mu gitaramo i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters byatangaje ko umwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika yahamije ko ashobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubwicanyi bwabereye i Las Vegas nibwo bwahitanye benshi mu mateka ya vuba aha ya Amerika nyuma y’ubwabereye i Orlando mu kabyiniro k’abatinganyi bwaguyemo abantu 49.

Urugo rwa Stephen Paddock

Stephen Paddock yari umukire wahoze ari umubaruramari wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yari afite ibyemezo byo gutwara indege no guhiga kandi nta cyaha gikomeye yigeze akurikiranwaho mu buzima bwe. Gusa umwe mu baturanyi be yabwiye ubuyobozi ko yakinaga urusimbi kandi akitwara mu buryo budasobanutse.

Umuyobozi wa Polisi muri Las Vegas, Joseph Lombardo, yatangaje ko imbunda 16 zasanzwe mu igorofa ya 32 y’iyo hoteli, mu cyumba Paddock yari yakodesheje ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Izindi ntwaro 18 n’amasasu abarirwa mu bihumbi byasanzwe mu rugo rwe ahitwa Mesquite aho yari mu kiruhuko cy’izabukuru n’inshuti ye Marilou Danley; hari kandi n’ibisasu bikomeye mu modoka ye.

Ibiro by’iperereza, FBI bivuga ko kugeza ubu nta huriro Paddock afitanye n’imitwe y’iterabwoba nubwo umutwe wa Islamic State wigambye igitero cye. Umuvandimwe we, Eric Paddock yabwiye itangazamakuru ko se yari umujura wiba amabanki wakunze gushakishwa na FBI, ndetse rimwe agatoroka gereza.
Se, Patrick Benjamin Paddock yagaragaye ku rutonde rw’abashakishwa mu 1969 avugwaho ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Eric Paddock yasobanuye ko umuryango wabo watunguwe cyane, ati “Ntabwo byumvikana, nta mpamvu n’imwe yari gutuma akora biriya, ni umugabo wakundaga kwikinira urusimbi, agatembera mu bwato akanikundira gufungurira muri Taco Bell.”

Ikindi cyamenyekanye ni uko uyu mugabo atazwi ho ubuhanga bwo kurasa, ntiyigeze igisirikare nubwo yakoranye n’uruganda rukora intwaro. Yaherukaga guhura na polisi yishe amategeko y’umuhanda.

BBC ivuga ko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’intwaro David Fimiglietti yemeje ko izo ntwaro yaziguze mu iduka rye rizicuruza riri muri North Las Vegas muri uyu mwaka abyemerewe n’amategeko kandi na FBI yamaze kubisuzuma.

Gusa ngo izo ntwaro uyu mugabo yarazihinduye kugira ngo zishobore kwica abantu benshi.