Print

Nizzo yagaragaje ko umugore wa Safi atari mu bakobwa yakunda, yanze kuba umuvumbyi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 October 2017 Yasuwe: 3558

Nyuma y’iminsi ibiri hategerejwe icyo Nizzo azatangaza nyuma y’uko atabonetse mu bukwe bw’umuvandimwe we banaririmbana muri Urban Boys ariwe Safi Madiba; Nizzo yasobanuye byinshi anahakana ibyo gukundana na Judithe.

Nizzo yasobanuye ko atabonye ubutumire bwa Safi kandi ko atari kwihuruza ngo atahe ubukwe, yaboneyeho no guhakana ko atigeze ashaka gukundana na Niyonizera Judithe washakanye na Safi Madiba.

Yifashishije amashusho yashyize kuri Instagram, yakuyeho urujijo ku mpamvu nyamukuru atatashye ubukwe bwa mugenzi we Safi Madiba, yavuze ko ari uburenganzira bwe bwo kutitabira ubukwe kuko atari umuvumbyi.

Mu magambo ye yagize ati "Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho gatoya imaze iminsi isakuza hanze ahangaha, mbashe no gusubiza abanyamakuru cyangwa se n’abafana muri rusange babitekerezagaho, iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo, kubera yuko ndakeka ntari umuvumbyi ubwo namwe muri bakuru murumva aho muri."

Uyu muhanzi yanakomoje kubyavuzwe ko yaba yarakundanye na Judithe mbere y’uko Safi amubenguka,aho yagize ati "Ibindi nshaka kuvugaho ndi kumva ngo umugore we (Judith) ngo harimo ikintu cyari hagati yanjye nawe, ntabwo rwose wapi muri macye si na goût zanjye Ka Boss (si umukobwa njye Ka Boss nakundana nawe)."

Nizzo ubusanzwe azwi nk’umwe mu nkoramutima za Safi bivugwa ko ku munsi w’ubukwe atatumiwe ndetse ngo nta kintu Safi yigeze amubwira cyerekeye uyu mushinga yakoze.

Ngo mu ijoro ryo ku cyumweru gishije ubwo Safi yarushingaga Nizzo yari kumwe n’umukobwa witwa Bijoux mu kabari basangira. Uyu Bijoux yabayeho umukunzi wa Safi ariko baza gutandukana.
VIDEWO


Comments

KAGABO James 3 October 2017

Ariko ibyo NIZZO avuga birumvikana neza.Buriya agenda asebya SAFI ngo “yashatse umugore mubi”.Erega aba ba STARS baryamana n’udukobwa twiza cyane.Niyo mpamvu aseka mugenzi we warongoye udasa neza.Niba twagiraga imana bakabana neza ntamuce inyuma.
Aba ba STARS niyo barongoye,bakomeza gusambana.Urugero ni ba Diamond na Cameleon.Nkurikije ibyo ibinyamakuru byinshi byandika,SAFI yaryamanye n’abakobwa benshi,barimo na KNOWLESS bamaranye igihe.
Ikibabaje nuko abantu bakuba na zero amategeko y’imana.Imana yaduhaye sex,kugirango twishimane gusa n’umuntu umwe tuzabana kugeza gupfa (Imigani 5:15-20).Nkuko Bible ivuga muli Yeremiya 25:33,ku Munsi w’Imperuka,imana izica Billions/Milliards z’abantu batuye isi kubera ko banga kuyumvira.Bizaba nko ku gihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bari batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Byisomere muli Matayo 24:37-39 na 2 Petero 2:5.Abazarokoka bazaba iteka mu isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29).NIMUKANGUKE mushake imana,kugirango muzabe muli Paradizo.Mwishukwa na biriya Pastors na Padiri bababwira ngo iyo mupfuye muba mwitabye imana.Nta hantu na hamwe Bible yigisha gutyo.Ahubwo ivuga ko abantu bumvira imana,bazazuka ku Munsi wa nyuma.
Byisomere muli Yohana 6:40.