Print

U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri Afurika mu gutanga serivise nziza kandi zinoze

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 October 2017 Yasuwe: 235

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, rutangaza ko nubwo imitangire ya servisi igenda itera imbere muri rusange, hakigaragara zimwe mu nzego zigenda biguruntege mu mitangire ya servisi ibi bikaba bibangamira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, ni hamwe usanga urujya n’uruza rw’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baje bakeneye servisi zitandukanye nko kwandikisha ibikorwa by’ubucuruzi kwaka amakuru ku bukerarugendo mu Rwanda ndetse n’izindi servisi yaba izabikorera cg izijyanye n’inzego za leta.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB Emmanuel Hategeka avuga ko nubwo uko iminsi yicuma ariko imitangire ya servisi igenda inoga,hakiri intera bitewe n’icyerekezo igihugu cyihaye mw’ iterambere. Yagize ati, "abikorera nibo shingiro ry’ ubukungu bw’ igihugu ari imibare tugenda tubona nuko ababagana batarishimira imitangire ya servisi babona, niyo mpamvui muri iki cyumweru cyahariwe abakiriya twongora gukangurira cyane cyane abikorera gushyiraho umwete mugutanga servisi bakumvako umukiriya cyangwa uza abagana asaba servisi ariwe utuma babaho ari nawe utuma ibyo bakora bibateza imbere."

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, imwe mu nkingi z’ iterambere z’ u Rwanda, Kaliza Belise atangaza ko aka ari akanya ko kurushaho gutega amatwi abagana ibigo bitanga servisi mu rwego rwo kunoza imikorere bitewe nicyo ababagana bakeneye.

Servisi z’ ubuvuzi cyangwa se amabanki ni zimwe mu nzego zakomeje gutungwa agatoki mu minsi yashize mu bijyanye na servisi zitajyanye n’ icyerekezo igihugu cyihaye gusa bamwe mu banyarwanda bavuga ko zimwe mu ngamba zafashwe na reta zimaze gutanga umusaruro nubwo utaragera aho bifuza.

Icyumweru cyahariwe gutanga servisi ku bakiriya gifite insanganyamatsiko igira iti ’’Kubaka Icyizere mu Bakugana’’.

Icyegeranyo cy’ ihuriro ry’ isi mu by’ubukungu giheruka cya 2017-2018 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afrika y’ iburasirazuba mu mitangire ya servisi inoze, rukaba urwa 2 ku mugabane wa Afrika naho kw’ isi rukaza ku mwanya wa 41 ruvuye kuwa 107 mu cyegeranyo cya 2014-15.

RBA


Comments

Eric Rwicaninyoni 5 October 2017

U Rwanda ku mwanya wa 2 mu gutanga servise nziza! ni kwa gutekinika Njye narugira u mu bihugu bya nyuma


Habimfura 5 October 2017

Twakabaye tuba aba mbere ni uko mu buvuzi batuvangira. Abaganga bakwiye kwikubita agashyi n’ impamo y’ Imana. Uzi kugira ngo umuntu umubaze akumva akwihorere. Aha nzaba mbarirwa ibyaganga b’ iyi minsi