Print

Masudi Djuma ashobora kuba ari mu nzira zimwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditwe na: 4 October 2017 Yasuwe: 2826

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Irambona Djuma wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize akaza gusezera mu buryo butunguranye,biravugwa ko yaba ari mu nzira zerekeza mu ikipe ya APR FC kuyibera umutoza mukuru ndetse ashobora gusinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.

Ibi biri kuvugwa mu gihe amasezerano ya Jimmy Mulisa azarangira mu Ugushyingo,bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buri gushaka umutoza waza agafatanya nawe aho ku isonga havugwa Masudi Djuma ndetse amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu mugabo uba mu mugi wa Kigali yaba ari mu biganiro bya nyuma kugira ngo yerekeze muri iyi kipe yambara umukara n’umweru.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru iheruka,uyu Masudi yatangaje ko mu bintu akumbuye harimo kongera gutoza muri shampiyona y’u Rwanda aho aya makuru aramutse abaye impamo yakwisanga muri APR FC ihora ihanganye na Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona n’icya Amahoro mu myaka 2 yamaze ayitoza.