Print

Elcy wavuzwe mu rukundo na King James agiye kurushinga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 October 2017 Yasuwe: 3800

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho kuba mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James wiyeguriye muzika nka King James, aritegura kurushinga n’umukunzi we, Fahad ndetse n’itariki y’ubukwe yamaze gutangazwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2017 nibwo hasohotse urupapuro rw’ubutumire, Invitation itumire abavandimwe n’inshuti.Kuri Invitation hari ifoto ya Elcy ndetse n’uyu mukunzi we, Fahad bivugwa ko bamaranye igihe mu rukundo.

Ishimwe Elcy yareruye yerekana uwo yihebeye utari King James

Ubukwe bwabo buteganijwe hagati ya tariki 10 na 17 Ukuboza 2017, bukazabera mu mujyi wa Kigali gusa ntibatangaza neza agace buzabera bavuze ko ibindi byinshi bijyanye n’ubukwe bizajya hanze mu minsi iri imbere.

Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose bagiye kumara kuri iyi Si y’abazima.

Icyo gihe Elcy yanditse ku rukuta rwa Instagram hashize iminota mike ubwo butumwa ahita abukuraho ariko yari yanditse ati ” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, nibwo Elcy Ishimwe yagaragaje umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize hanze ndetse anavuga ko ariwe mwami w’umutima we ibihe byose.

Uyu mukobwa ntiyakunze kumvikana mu itangazamakuru asobanura urukundo rwe na King James.Nyamara n’ubwo King James yakunze guhakana urukundo rw’ibanga yagiranye n’iyi nkumi yibuka neza ko mu masaha y’umugoraba yajyaga gutora uyu mukobwa iwabo batemberana.

Itariki y’ubukwe bwa Fahad na Elcy Ishimwe

Umunyamakuru wa UMURYANGO wari uturanye n’uyu mukobwa yiboneye inshurozirenze imwe King James aparika imodoka y’ibarahure byijimye agahamagara Elcy iwabo akava mu gipangu ubundi akamufungira imodoka bakagenda; byasabaga ko uyu mukobwa yicara mu myaka y’inyuma kugirango abaturanyi batazavuga byinshi.

Imyaka yari ibaye ibiri Elcy na King James bavugwa mu rukundo dore ko inkuru zabo zatangiye gucicikanamu 2015.Kuva ubwo uyu mukobwa yatangiye kwamamara no kwibazaho na benshi nyuma y’uko King James anavuzwe mu rukundo na Knowless ndetse na Prscillah.

Iyi niyo foto yakoresheje ubwo yambikwaga impeta y’urukundo

2015 kugeza 2017 aho King James yabaga abazwa kuri iyi mukobwa, inkuru z’urudaca zirandikwa banacaha akarango bahamya ko noneho King James yabonye umukunzi bagiye kurushinga; byaje gucogora ubwo uyu mukobwa yamaraga amatsiko abamukurikira ku mbuga nkorambaga akagaragaza umusore wamutwaye roho.