Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2017 nibwo uyu muryango mushya mu bitabo by’abemera Imana, Niyibikora Safi na Niyonizera Judithe bahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i kanombe berekeje i Zanzibar mu kwezi kwa Buki.
Bivugwa ko bazava muri uyu mujyi nyaburanga wa Zanzibar ku mazi n’umucanga w’aho berekeza i Dar es Salaam nyuma bakabona kugaruka mu Rwanda.Aba bombi bahamije isezerano ryabo ku cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2017 mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.
REBA AMAFOTO