Print

Perezida Trump agiye kunamira abishwe Las Vegas 58!!!

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 October 2017 Yasuwe: 545

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aragendera agace ka Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Ni mu gihe abashinzwe iperereza muri iko gace bakomeje gushakisha impamvu umuntu yitwaje intwaro akarasa abantu bari mu gitaramo cy’umuziki agahita abantu 58.

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru i Washington igihe yari agiye mu gace ka Las Vegas ko agiye kwunamira abahitanywe n’icyo gitero n’uguhura n’abapolisi bakoze akazi gashimishije cyane mu gihe gitoya.

Yavuze ko ari umunsi ukomeye kuri we.Yavuze ko uwakoze icyo igitero ku cyumweru yamenyekanye ku izina rya Stephen Paddock akaba ari umurwayi wo mu mutwe.
Uretse abantu 58 bapfuye abandi 500 barakomeretse.

Amasasu ibihumbi yarasirwaga ku ibaraza ry’icyumba cya Mandalay Bay Resort ku bantu benshi cyane bari muri Festival ya muzika

Umukuru w’igipolisi cyo mu gae ka Las Vegas, Stephen Lombardo, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2017 yatangaje ko mu minsi ya vuba uwakoze icyo gitero azaba yamenyekanye.

Stephen Paddock ushinjwa gukora igitero ni umugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, bivugwa ko akunda iby’imbunda cyane. Abapolisi babiri bari mu bantu barasiwe muri aka kaga.