Print

Gatabazi yasabye ko abatera inda bakwiye gushakishwa bagafasha kurera

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 October 2017 Yasuwe: 397

Ubwo yari yitabiriye inama y’umutekano y’umurenge wa Cyuve yabereye mu mudugudu wa Ruhindinka akagari ka Buruba mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abaturage kubera uruhare bagira mu gusigasira umutekano intara yabo by’umwihariko ifite n’igihugu muri rusange, anabasaba guharanira ko nta cyawuhungabanya.

Guverineri Gatabazi yaravuze ati:”Mwese muzi ukuntu Intara yacu yari imwe mu zaranzwemo umutekano mucye mu bihe byashize, ariko uyu munsi dufite umutekano usesuye kandi igishimishije ni uko ari mwe mwagize uruhare mu kuwugarura. Ariko rero ntitwirare, duharanire ko hatagira abagizi ba nabi baduca mu rihumye bakawuhungabanya.”

Muri iyi nama, Guverineri Gatabazi yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwishora mu busambanyi bagatwita inda batiteguye, asaba abayobozi n’abaturage gushishikariza uru rubyiruko kureka uwo muco mubi, anasaba ko abazibatera bajya bamenyekana bagafasha abana baba bavutse.

Yagize ati: Muri aka karere cyane cyane mu bice by’umujyi wa Musanze, hari abakobwa batwita bakiri bato, ni uruhare rwa buri wese gukangurira aba bakobwa kutishora mu mibonano mpuzabitsina, kandi hakamenyekana n’abasore cyangwa abagabo bazibatera kuko batuma haba ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda n’inzererezi. Ndabasaba ko mukora urutonde rw’abo basore n’abo bagabo kuko ababikora mubazi, mubagaragaze buzuze inshingano zabo nibanga bakurikirwe n’amategeko.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba wari witabiriye iyi nama, yasabye abaturage gukomeza kugaragaza ubufatanye mu guhashya ibiyobyabwenge bikinjira mu gihugu biciye mu murenge wa Cyuve.

Yaravuze ati:” Muri uyu murenge hari abantu bazana ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe zo mu mashashi, turabasaba ko mwakomeza kudufasha kubikumira, mugatangira amakuru ku gihe, abo bantu bagatabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.”

Muri iyi nama kandi, SP Gashumba yaboneyeho gusaba abagabo gucika ku muco wo gushaka abagore barenze umwe kuko akenshi ariyo ntandaro y’amakimbirane yo mu miryango akunze kugaragara mu karere ka Musanze no bindi bice bigize Intara y’Amajyaruguru.