Print

Mu mitoma Obama yagaragaje icyo umugore we avuze bamaranye ¼ cy’ikinyejana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 2469

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 44 yatangaje icyo umugore we Michelle Obama avuze mu buzima bwe ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 bamaze babana nk’umuugabo n’umugore.

Obama yakoze ibidasanzwe ku munsi wa Gatatu tariki ya 03 Ukwakira 2017, yatunguye umugore we ubwo yari mu nama y’abagore i Pennsylvanie, kugira ngo amugaragarize amarangamutima yari amufitiye.

Yagize ati "Mwihangane ku bwo kurogoya inama ariko mfite icyo nshaka kuvuga.”, Obama yabivuze akoresheje amashusho mbere y’uko atangaza icyari kimuzanye muri iyo nama.

Ifoto Michelle Obama yakoresheje yifuriza isabukuru nziza umugabo we, Michelle Obama

Mu butumwa bwe,Obama yagaragaje umugore we nk’ufite ibidasanzwe yakoze mu buzima bwe, amushima bikomeye kuba yaremeye kumubera umufasha kugeza bagejeje muri ¼ cy’ikinyejana.

Yateruye agira ati" Igitekerezo cy’uko wahisemo kumfasha mu gihe kingana na ¼ cy’ikinyejana bigaragaza umuntu mwiza kandi wihangana uri we. (…). Uri umufasha udasanzwe. Iteka wahoraga ushishikajwe no kumenya niba nagize amahitamo meza ariko kandi wanabaye urugero rwiza ku bakobwa bacu no ku gihugu cyose.”

Yungamo ati “ Ntabwo bitangaje ko abantu bose bagiye bakubona bakanagerageza kukumenya, bagukunze(…) Kuba narashyizemo imbaraga nkagerageza kubonana nawe (rendez-vous) mpamya ko ari icyemezo cyiza nabashije gufata mu buzima.”

Aba bombi barushinze ku ya 3 Ukwakira, 1992

Ikinyamakuru People cyanditse ko Michelle Obama yabuze uko yifata maze nawe atebya mu magambo yumvikana ko aza gutaha vuba kugirango baze kwizihiza uwo munsi bari kumwe.

Ati “Ndagerageza gukora ibishoboka byose ntahe mu rugo kare ugereranije n’igihe cyari giteganijwe.”

Mbere y’uko Obama avuga icyo atekereza ku mugore we,Michelle yari yanditse kuri instagram anashyiraho ifoto ari kumwe na Obama maze agira ati “ Isabukuru nziza y’imyaka 25 Barack. Nyuma ya kimwe cya kane cy’ikinyejana, uracyari inshuti yanjye magara n’umugabo udasanzwe mu bo nzi. Ndagukunda.”


Barack na Michelle bafitanye abana 2 b’abakobwa, Malia na Sasha


Comments

5 October 2017

IMITOMA ni ngombwa k’umuntu mwashakanye.Muribuka imana imaze guha umugore ADAMU ko yahise amuvugira IMITOMA.Bisome muli Intangiriro 2:23.Kuba imana yaraduhaye "abafasha",nuko idukunda.Ishaka ko tubana n’umugore wacu kugeza gupfa,kandi tutamuca inyuma.Ikibabaje nuko abagaho benshi cyane baryamana n’abandi bagore n’abakobwa.
Birababaje cyane kubona abantu imana yaremye basambana,bakicana,bagacuranwa ubutunzi bwo mu isi,abayobozi bakarenganya abo bayobora,etc...Niyo mpamvu imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,buzaba buyobowe na YESU (Revelations 11:15).Noneho isi ikaba Paradizo.Nubwo benshi mutabizi,nyamara mutunze Bible,hazabaho "isi nshya n’ijuru rishya" nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13).ISI nshya,izaba ituwe n’abantu bumvira imana gusa.IJURU rishya,rizaba rigizwe n’abamarayika,YESU hamwe n’abantu bazajya kwimana nawe mu ijuru.Bazategeka ISI izahinduka Paradizo (Daniel 7:27).
Abantu nyamwinshi banga kumvira imana,izabarimbura ku munsi w’imperuk (Yeremiya 25:33).