Print

Safi yavuze icyatumye ahitamo Riderman nka Parrain

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 5629

Niyibikora Safi washakanye na Niyonizera Judithe yatangaje ko guhitamo Riderman ngo amubere Parrain yashakaga ko bagerana akamusobanurira icyo urugo ari cyo,n go nawe igifunguzo yagisigiye Dennis.

Safi warushinze kuwa 01 Ukwakira 2017 yari agaragiwe n’ibyamamare gusa barimo Platini Nemeye wa Dream Boys, Humble Jizzo babarizwa mu itsinda rimwe Urban Boys, David Bayingana wa Tv 10 ndetse na Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman wamubereye Parrain.

Ubwo Riderman yarushingaga mu 2015 na Agasaro Nadia Farida yatangaje ko asigiye igifunguzo Safi Madiba ndetse ko ubwo igihe kizaba kigeze azamushyigikira mu buryo bwose.

Riderman yamugendaga iruhande nka parrain

Aganira na TV 10 Safi yasobanuye impamvu nyakuri yamuteye guhitamo Riderman ngo amubere Parrain mu nshuti nyinshi magara asanzwe afite n’ubwo Riderman nawe ari muri abo.

Denis.” Rwasa wasigiwe igifuzo na Safi Madiba asanzwe ari umukinnyi wa Filime

Yavuze ko yari akeneye impanuro za Riderman kuri uriya munsi kugirango amusobanurire neza inshingano yinjiyemo.Ngo yamusigiye igifunguzo ariko ntiyari yamusobanuriye impamvu yakimuhaye ndetse n’icyo bisobanuye.

Yagize ati “Yampaye igifunguzo yagombaga kuza kumperekeza akansobanurira ibyo yampaye”

Safi yaboneyeho no guhishura ko nawe igifunguzo yagisigiye Dennis Nsanzamahoro wamamaye cyane mu ruganda rwa Cinema.

Kugeza ubu,Safi n’umufasha we barabarizwa i Zanzibar muri buki, biteganyijwe ko bazahava berekeje i Dar es Salaam.