Print

IMIHIGO: Ba meya bagiye kubwirwa amanota bahige indi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 October 2017 Yasuwe: 4471

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2017 nibwo hateganyijwe gahunda yo kumurika ibyavuye mu isuzuma ry’ imihigo 2016/17. Ninabwo kandi abayobozi b’ uturere bazongera bagahigira imbere ya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame imihigo biyemeze kuzesa mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/2018.

Biteganyijwe ko uyu muhango uzabera mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko.

Nyuma y’ uko mu mwaka w’2000 hatangizwaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bityo buri rwego rw’imitegekere y’igihugu rugahabwa inshingano akenshi rwabaga rudasanganywe byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.

Iyo gahunda yatumye inzego z’ibanze zihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere maze biba ngombwako ubuyobozi n’Abanyarwanda bashyiraho uburyo abayobozi batandukanye bagomba gusobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2006 hatangijwe Imihigo.

Ni ku nshuro ya 11 Abayobozi b’ uturere bagiye kugaragararizwa uko bashyize mu bikorwa imihigo basinyana na Perezida wa Repubulika.

Mbere y’ uko buri mwaka w’ ingengo y’ imari urangira, inzego zibishinzwe zizenguruka mu turere zireba ibyakonzwe bikagereranwa n’ ibyo abayobozi b’ uturere bahize kugeraho, bityo uturere tugahabwa amanota, tukanakorerwa urutonde hakaba akarere ka mbere n’ akanyuma mu kwesa imihigo.

Mu mwaka wa 2014-2015 akarere ka Kicukiro niko kabaye aka mbere Gatsibo iba iya nyuma (iya 30).

2015- 2016, akarere ka Gasabo niko kabaye aka mbere kagira amanota 81,6 aka Musanze kaba aka 30 n’ amanota 70,37.

Iyo hasigaye amasaha ngo hatangazwe amanota, buri munyeshuri aba yibaza umwanya azaba n’ amanota azagira. Ntawashidikanya kuvuga ko ariko bimeze no ku bayobozi b’ uturere bategereje ko ejo tariki 6 Ukwakira 2017 hagera bagatangirizwa uko bashyize mu bikorwa imihigo bahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika tariki 9 Nzeli 2016.


Comments

Issa 5 October 2017

Meya Rutaburingoga akwiye kuba uwa mbere kuko atuyoboye neza.


Jeanne 5 October 2017

@Perezida Kagame niba abameya ba mbere bahembwa n’ abanyuma bakwiye akanyafu. F. Kaboneka azashoboye. Nizere ko batazongera kutubwira ngo uturere twose twagize hejuru ya 80 kandi hari ibyo tubona abayobozi bemeye bitarakorwa


Rukundo 5 October 2017

Tugerezanyije amatsiko menshi kumva akarere kahize utundi mu kwesa imihigo. Rulindo yigeze kujya iza mu myanya ya mbere ikiyoborwa na Kangwagye reka turebe ko meya mushya azamukorera mu ngata vizuri.


Habimfura 5 October 2017

ubu wasanga Kicukiro ibaye iya mbere kd kwagura imihanda ntaho biragera.