Print

Miss Honorine "Igisabo" yashyizwe mu bazahatana muri Miss Earth 2017

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 3203

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka "Miss Igisabo" agiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Earth 2017 nk’uko bigaragara ku rukuta rw’abategura aya marushanwa.

Irushanwa rya Miss Earth 2017 rizabera muri Philippines, biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bitanduakanye bagera kuri 91.

Nk’uko amakuru ari ku rubuga rw’iri rushanwa babivuga bemeje ko Miss Honorine ariwe uzahagarari u Rwands muri aya marushasnwa y’ubwiza, nubwo izina rye baryanditse nabi bakandika “Uwase Hirma Honorine” aho kwandika ‘Uwase Hirwa Honorine’.

UMURYANGO wagerageje kuvugisha Miss Igisabo ntibyakunda ndetse n’ubutumwa twamwandikiye ntiyabusubije.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kubimenyeshwa ndetse ko yatangiye gusinyisha impapuro zitandukanye, yanatse kandi ibarwa yerekana y’uko yitabiriye Miss Rwanda 2017.

Miss Honorine ahagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017
Miss Hirwa Honorine, ufite imyaka 20 y’amavuko yamamaye ku izina ry’Igisabo biturutse ku magambo yavuze ubwo yitabiraga ijonjora rya ba Nyampinga bagombaga guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2017.

Ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka kari gashinzwe guhitamo uwegukana ikamba , yasobanuye uko umunyarwandakazi nyawe aba ateye maze agira ati “Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo.”

Kuva ubwo iyo mvugo yahise yamamara itizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga, nawe agukunda kwifotoza anashimangira ko ibyo yavuze ari uko ateye nk’igisabo.