Print

Nyamagabe: Kabeba wishe umugore wamuhungiyeho muri Jenoside yakatiwe burundu y’umwihariko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 997

Ku itariki ya 29 Kanama 2017 Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha imbere y’imbaga y’abaturage rwasomeye mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Kabera Joel icyaha cya Jenoside , maze rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, maze ruhamya KABEBA Joel icyaha cya Jenoside , rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu y’umwihariko.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 nibwo hamenyekanaye amakuru y’uko uwitwa KABEBA Joel yishe umudamu witwaga MUKANGAMIJE Julienne mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Akaba yaramwishe ubwo uwo mugore yarahungiye kuri uwo mugabo; aho kumuhisha yaramwishe arangije umushyira munsi y’umukingo,amutenguriraho itaka.

Mu gihe cy’inkiko Gacaca, amakuru y’urupfu rw’uwo mudamu ntiyamenyekanye kuko bavugaga ko yaburiwe irengero.

Nyuma nibwo umwe mu bo mu muryango wa KABEBA, yaje gutanga amakuru asobanuro uko uwo mugabo yishe uwo mudamu, ndetse n’aho yashyize umubiri we. Ndetse mu iperereza, umubiri w’uwo mugore niho wabonetse.