Print

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yabonye umuyobozi mushya nyuma y’uko Prof Silas yeguye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 3140

Prof Karuranga Egide yagizwe umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, UNIK asimbuye kuri uyu mwanya Prof.Silas Lwakabamba weguye ku wa 22 Nzeri 2017 ku mpamvu avuga ko hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi.

Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2017 nibwo habayeho umuhango wihererekanye bubasha hagati ya Prof.Silas na Prof Karuranga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Uyu muyobozi mushya wa UNIK yatangaje ko ku ikubitiro aje guhangana n’ikibazo cy’inyubako ziciriritse muri iyi Kaminuza no kwihutira kuzamura ireme ry’Uburezi.

Yagize ati “Icyo nje kugerageza gukora n’uko ireme ry’uburezi rigomba kuzamuka kurushaho ariko ryitaye ku Ntara turimo kuko abantu dushinzwe gufasha ni aba duturanye”.

Prof. Lwakabamaba na Prof. Karuranga (iburyo) umusimbuye/Photo:Umuseke

Prof Karuranga w’imyaka 60 yavukiye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.Ni umushakashatsi wabaga muri Canada aho yakoraga nk’umwarimu wunganira muri international business management school of business muri Kaminuza ya Laval University kuva mu 2012 kugeza ubu.