Mu kigo cya gisirikare i Kanombe, hashize ibyumweru 2 hatahuwe icyobo cyarimo imibiri y’abantu 547 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mutabazi Martin wakoraga muri icyo kigo ndetse wahatoterejwe igihe kinini, avuga ko guhera mu mwaka w’1990-1994 hari umubare munini w’abatutsi bazanwaga muri iki kigo bakahicirwa. Iyi mibiri ikaba ibonetse nyuma y’imyaka 23 aba bantu bishwe.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana avuga ko amakuru atatangiwe igihe ndetse na Martin Mutabazi waharokokeye akaba asanga bibabaje kuba baragaragajwe n’imashini aho kugaragazwa n’abantu.
Iyo mibiri y’abantu 547 yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 4 mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri i Nyanza Kicukiro ikaba yiganjemo cyane abana n’abagore. Aho iki cyobo cyagaragaye ni ahantu abasirikare bitorezaga kurasa. Aho yashyinguwe mu cyubahiro yahasanze indi mibiri y’abantu basaga ibihumbi 11.
Imyenda abishwe bari bambaye nayo ikaba yarashyizwe hamwe ikaba nayo yazanywe muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
RBA