Print

Musanze: Abaturage babangamiwe n’ ubujura bukorwa n’ abacuruzi ku minzani

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 October 2017 Yasuwe: 694

Umunzani w’ amabuye bita rutare ni umwe mu ivugwaho kuba itujuje ubuziranenge

Abaturage bahahira mu isoko ry’ibiribwa ry’ akarere ka Musanze barinubira iminzani bavuga ko itujuje ubuziranenge ibiba mu gihe iyo bagiye kurihahiramo.

Abaturage bahahira muri iri soko riherereye mu mujyi wa Musanze , rizwi ku izina rya Kariyeri bavuga ko barambiwe ubujura bw’iminzani ikoreshwa n’abacuruzi bakorera muri iryo soko ry’ibibwa.

Aba baturage basaba ubuyobozi bwa karere, guhana abo bacuruzi bakomeje kubiba, bakanifuza ko iyo minzani bayica burundu muri iryo soko ry’ibiribwa.

Dusabe Didace ni umwe mu bafite Resitora ( Restaurant) mu nkengero z’umujyi yabwiye Umuryango ko agura ibiro bitatu yagera mu rugo agasanga ni bibiri n’ inusu.

Yagize ati “Iminzani isigaye ikoreshwa muri iri soko rya Musanze iriba. Ugura ibiro bitanu , wagera imuhira ugasanga wazanye ibiro bitatu n’inusu.”

Nyirandinabo w’imyaka 56 yagize ati “Ufite umukozi , akajya guhaha muri iri soko akagutekera , ushobora kuvuga ko yabiririye mu nkono”.

Nziyumvira Joseph , ucururiza muri iri soko yemera Ikinyamakuru Umuryango ko ikibazo cy’ iminzani itujuje ubuziranenge bagifite.

Yagize ati “ Hari iminzani ipima neza ariko kandi hari na bamwe mu bacuruzi bagenzi bacu , bajyaga bapimira abantu ibituzuye , babona nk’umuntu utazi umunzani bakamwiba nk’ikilo yewe hari n’abavuye i Kigali , babitubwiye , tugiye kureba dusanga koko bari babibye , bityo twabatse iyo minzani , tubasaba ko bashaka indi ifite ubuziranenge , kugeza ubu icyo kibazo kiragenda gikemuka kandi ntibizongera.

Umuyobozi w’ akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire avuga ko icyo kibazo batari bakizi, ariko ngo mu minsi ibiri bagiye kugihagurukira kugirango hubahirizwe uburenganzira bw’umuguzi.

Yagize ati “Abacuruzi bitwikira amayeri yo kwiba abaturage , tugiye kubahagurukira kuburyo mu gihe cy’iminsi itarenze ibiri tuzaba twaciye burundu iyo minzani yiba abaturage kugira ngo umuguzi wese uhahira mu isoko rya Musanze ahahe ibijyanye n’ubushobozi bwe kandi duharanire n’uburenganzira bwe ”.

Isoko ry’ibiribwa ry’ akarere ka Musanze rizwi nka Kariyeri kugeza ubu harimo ibisima byo gucururizaho 767 amazu y’ubucuruzi 84 ndetse n’abandi bacururiza hasi ibicuruzwa byabo bose hamwe bakaba basaga 900.

Irasubiza Janvier