Print

Icyo Karekezi yakundiye umugore we, yahishuye iby’inkumi yaterese ikamutesha umutwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 October 2017 Yasuwe: 13724

Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports ikipe bivugwa ko ariyo afite abafana benshi mu gihugu cy’u Rwanda, yahishuye icyo yakundiye umugore we kuri ubu babana, anakomoza ku nkumi yigeze gutereta akamuteswa umutwe.

Karekezi ni umugabo wakanyujijeho mu Rwanda yaba mu ikipe y’Igihugu cyangwa se muri Club.Ubu ni umutoza mushya muri Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere ; Azam Rwanda Premier League ndetse afite intumbero yo kubaka izina rye mu mwuga wo gutoza nk’uko yaryubatse akiri umukinnyi.

Ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda; Karekezi Olivier benshi bazi nka Fils yavukiye m murenge wa Gikondo avuka mu muryango w’abana Batandatu; abahungu batatu n’abakobwa batatu hasigaye bane kuko abandi babiri bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko bitewe n’aho yavukiye ndetse akanahakurira umupira w’amaguru yawukunze kuva cyera ariko ngo impano ye yayikomoye mu muryango we ‘Twakuze tuwunda mu rugo ngirango bakuru banjye barakinaga….Mfite badata bacu bakinaga muri Kiyovu abitwa ba Kamatari.’

Iyo bavuze Karekezi Olivier humvikana umukinnyi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mupira w’amaguru cyane cyane mu ikipe y’ingabo z’Igihugu, APR FC.

Avuga ko kugira umupira nk’umwuga yabifashijwemo n’umutoza witwa Ndindi nyuma yo gukina mu ikipe y’Intare.Ngo ibihe byiza yagize n’ibyinshi ariko ibyo atazibagirwa ni nk’ibi ‘ibikombe twagiye dutwara muri APR FC, ngira amahirwe gutsinda igitego ubwo ikipe y’Igihugu, Amavubi yakinaga na Ghana.’

Avuga ko ari ibihe byize bihora bigaruka mu ntekerezo, ngo amahirwe yose yo gutangira gukina i Burayi yahereye kuri uwo mukino wahuje u Rwanda na Ghana akaba yaratangiriye mu ikipe ya Suede.

Avuga ko yagowe n’ubukonje akigera i Burayi ariko ko yakomeje kwihanganira ikirere no gukomeza gushikama ku mpano ye.Mu buzima busanzwe, Karekezi Olivier ni umugabo wubatse ndetse akaba afite umugore n’abana bane; umugire we,Niwin Sorlu n’abana babo babiri Karekezi Ellah na Karekezi Gabriel.

Karekezi Niwin Sorlu yemeza ko guhera ari umufana wa Rayon sports/Photo:Umuseke

Kimwe mu bituma adakunda kubona umwanya kugirango ajye hanze n’umukobwa we ‘Mfite umukobwa mukuru afite imyaka itatu n’igice ariko akunze kutampa umwanya akunze kuba ari kumwe nanjye igihe cyose aba ambwira ko ngo kumujyana gukina ibikinisho by’abana ariko ahanini iyo ndi mu rugo mbandikumwe nawe.”

Akomeza avuga ko iyo yatinze mu myitozo agera mu rugo umukobwa we w’imyaka itatu y’amavuko yamukunduye kandi nawe ngo ni uko.

Ubwo uyu mugabo yabaga muri Suede nibwo yabengutse umugore kuri ubu babana ndetse baza no kurushinga, kimwe mu byo amukundira ngo ni ukumuba hafi buri gihe.

Bamwe mu bakunzi b’imikino bita karekezi Danger Man, avuga ko ari izina yakuye mu gihugu cya Uganda kandi ngo yahishuriwe ko ari byinshi yakora abifashijwemo n’impano ye yatangarirwaga na benshi.

Iyumvire inkomoko y’aka kabyiniriro ‘iryo zina barinyitiye muri Uganda ubwo twabatsinda igitego kimwe, ni abagande barinyise bashingiye uko bambonaga nyina mu kibuga ndetse n’uburyo twahererekanyaga umupira mu kibuga na bagenzi banjye .’

Uyu muwana w’umukobwa ngo akunda kuba ari kumwe na Se/ photo:umuseke

Karekezi ni umwe mu bakinnyi bakinnye mu Rwanda akundwa n’abakobwa benshi n’ubwo wakwibaza ko yari afite amahitamo menshi umukobwa wa mbere yakunze yaramugoye.

Mu magambo ye yagize ati “Eeeeh ngirango nigaga mu Rugunga hari umukobwa twakundanye ariko ntabwo byari byoroshye yabanje kubyanga ho gatoya ariko ngenda ngerageza azakunyemerera turakunda….Ninawe mukobwa nagiye kwerekana mu rugo bashiki banjye baramukunda ariko nyuma ntibyaje gukunda ariko bwa mbere nyitangira gutereta ntabwo yari anyoroheye.”

Iyo ari ku meza akunda inyama naho Fanta Citron ikaba ikinyobwa akunda cyane ‘iyo ndi ku meza nkunda kurya imvange, isombe n’ubugari, inyama n’ibindi.’

Muri uyu mwaka w’2017 nibwo Olivier yagarutse kuba mu Rwanda by’igihe kirekire kuko yaje gutoza ikipe ya Rayon Sports.Mu myaka yamaze hanze y’Igihugu yakumburaga isombe, ngo iyo yavaga mu biruhuko mu Rwanda asubiye muri Suede yagendaga yitwaje isombe, ngo afite umukozi uzi kuyitegura neza.


Comments

6 October 2017

Gerageza ukosore uko wandika ikinyarwanda.


Nina 6 October 2017

Karekezi Jye mukundira ko ari simple. Si umwiyemezi, anaca bugufi.