Print

Isoko rikomeye muri Kenya ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditwe na: 6 October 2017 Yasuwe: 1559

Isoko rikomeye rya Gikomba ryo muri Kenya ricuruza imyenda ya chaguwa ryafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibicuruzwa bifite akayabo k’amadolari ibihumbi birashya birakongoka.

Iri soko ribarizwamo abacuruzi bacuruza imyenda ya Chaguwa (Second hand)ituruka mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika,ryahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 06 Ukwakira 2017 aho birikuvugwa ko byaba byakozwe n’umugizi wa nabi ushaka ko ubu bwoko bw’imyenda bwacika.

Iri soko riri mu masoko manini muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ryamaze amasaha arenga 8 rishya aho byinshi mu bicuruzwa byari biririmo byahiye bigakongoka nkuko amakuru dukesha BBC abitangaza.

Nkuk iki kinyamakuru kibitangaza ,kuba iri soko ryamaze igihe kinini rigurumana byatewe ahanini n’uko imodoka zishinzwe kuzimya umuriro zaturutse kure bityo zikahagera zikererewe ndetse n’abaturage bakaba batashoboye guhangana n’umuriro wagurumanaga cyane.

Bamwe mu basigajwe iheruheru n’iyi nkongi y’umuriro,barasaba Leta ko yabagoboka mu gihe perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta we yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyaba cyateje iyi nkongi nubwo benshi bemeza ko ari umugizi wa nabi wabikoze.