Print

Amafoto-Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga gishya yubakiwena SKOL

Yanditwe na: 7 October 2017 Yasuwe: 498

Ku munsi w’ejo taliki ya 06 Ukwakira 2017,nibwo Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga gishya cy’imyitozo yubakiwe n’umuterankunga mukuru wayo SKOL.

Benshi mu basore b’iyi kipe yaba abafite ibyagongwa n’abatabifite bagaragaye muri iyi myitozo igamije gutegura umukino wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports ku I taliki ya 15 Ukwakira 2017,ubwo shampiyona izaba yongeye gufungurwa.

Bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo harimo na Rutanga Eric utarakinnye umukino wa AS Kigali ndetse n’abandi batandukanye barimo,Mukunzi Yannick,Kwizera Pierrot,Ismaila Diarra,n’abandi.

Abakinnyi batagaragaye muri iyi myitozo barimo Nova Bayama ufite imvune, Bimenyimana Bonfils Caleb wahawe uruhushya rwo kwerekeza iwabo mu Burundi gukemura ibibazo byo mu muryango we na Muhire Kevin waburiwe irengero.

Amafoto yaranze imyitozo






Amafoto: Igihe.com