Print

Umwe mu bakinnyi bakomeye ba Mukura VS ashobora guhagarikwa nyuma yo kuyerekezamo mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditwe na: 7 October 2017 Yasuwe: 428

Ikipe ya Flamengo FC yandikiye FERWAFA iyisaba guhagarika umusore Gael Duhayindavyi cyane ko ivuga ko uyu musore igurwa rye ritubahirije amasezerano bari bafitanye na Vital’o yavuyemo ndetse ikaba yifuza ko yahagarikwa mu mikino yose yaba shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Nkuko umunyamategeko w’ikipe ya Flamengo Ikorivyiza Brillant yabitangarije ikinyamakuru Kigalitoday dukesha iyi nkuru, ubwo uyu musore Duhayindavyi yajyaga muri Vitalo’o aguzwe miliyoni eshanu z’Amarundi, amakipe yombi yumvikanye ko azakinira Vital’o imyaka ibiri ku masezerano y’intizanyo yarangira agasubira mu ikipe ya Flamengo yamuzamuye, ikaba ariyo yamugurisha mu gihe yaba agiye ahandi .

Ubwo uyu musore yarangizaga amasezerano muri Vital’o,aho gusubira mu ikipe ya Flamengo yahise ahabwa agatubutse na Mukura Vs cyane ko bivugwa ko yaguzwe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ayerekezamo nta ruhare Flamengo igize mu igurirwa rye.

Uyu munyamategeko yagize ati “Twamaze gutanga ikirego muri FERWAFA dusaba ko uyu mukinnyi yahagarikwa dutegereje igisubizo cya FERWAFA. Twanatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’Uburundi mu gihe bitabaye uko tubisaba tuzarega ikipe ya Mukura na FERWAFA muri CAF na FIFA ”

Mu kiganiro Iki kinyamakuru KigaliToday cyagiranye n’umunyamabanga mukuru wa Mukura VS Niyobuhungiro Fidele kuri iki kibazo, yemeje ko Duhayindavyi ari umukinnyi wabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Twebwe ibyo ntabyo tuzi,Umukinnyi twamuguze amasezerano ye arangiye kandi dufite n’ibyangombwa bye byatanzwe na Federation y’Uburundi n’ibitangwa na FIFA byemerera umukinnyi gukina mu yindi shampiyona.”

Nkuko ubuyobozi bwa Flamengo bubitangaza,barifuza ko ku mafaranga yaguzwe Duhayindavyi bagira ayo bahabwaho cyangwa bajyane Mukura VS mu butabera mu gihe yaba yanze ko bagirana ibiganiro.