Print

Abitwaye neza muri Kigali Peace Marathon ntibarahabwa ibihembo byabo

Yanditwe na: 7 October 2017 Yasuwe: 125

Abakinnyi bitwaye neza mu mikino ya Kigali peace Marathon imaze amezi 5 ibaye ntibarabona ibihembo byabo aho bivugwa ko ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (FRA) ryaba riri mu bukene bukabije ku buryo ritashobora guhira ribona ibi bihembo.

Mu kiganiro Nyirarukundo Salome yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru, yatangaje ko batarabona ibihembo batsindiye muri iri rushanwa dore ko we yabashije gutwara umudali wa zahabu mu gusiganwa igice cya Marathon.

Yagize ati “Nta numwe urashobora kubona ibihembo twemerewe muri Kigali Peace Marathon,ntituramenya impamvu tutarabihabwa ndetse n’igihe tuzabibonera.Nabajije muri federasiyo bambwira ko bandikiye bayisaba amafaranga ariko batarabona igisubizo.”

Umuyobozi wa FRA Munyandamutsa Jean Paul yemereye iki kinyamakuru ko bagize ikibazo cy’amafaranga kubera ko ingengo y’imali yabo yagabanutse bityo ariyo mpamvu batabonye amafaranga yo guhita bahemba abatsinze muri Kigali Peace Marathon.

Yagize ati “Nibyo koko ntabwo abakinnyi babonye ibihembo byabo gusa twagize ikibazo cy’amafaranga tugerageza kumenyesha buri wese ko tuzatanga ibi bihembo mu kwezi kwa Munani gusa ntibyashobotse.Turi kugerageza gushakira iki kibazo igisubizo mu minsi iri imbere turaba twabahaye ibihembo byabo.

Bimwe mu bihembo byari biteganyijwe ni uko uwegukanye umudali wa zahabu yaba mu bagabo n’abagore yagombaga guhabwa miliyoni 2,uwegukanye umudali wa Silver yagumbaga guhabwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 mu gihe uwa gatatu yagombaga guhabwa miliyoni 1 n’ibihumbi 200.

Uwabaye uwa mbere muri Marathon (42 km) mu bagabo ni umunya Kenya Gilbert Chumba Kipleting wakoresheje 2h:19:49,uwa kabiri yabaye Edwin Kiyeng Kemboi 2h:19:57,mu gihe ku mwanya wa gatatu James Tallam 2h:20:00.

Mu Bagore uwabaye uwa mbere ni umunya Kenya Beatrice Rutto Jepkorir wakoresheje 2h:46:38,uwa kabiri yabaye Pamela Bundotich Chepkoech wakoresheje 2h:47:21 mu gihe uwa gatatu Sarah Jerop Legat wakoresheje 2h:47:24.

Mu gusiganwa mu gice cya Marathon (21km),uwabaye mu bagabo nawe yabaye umunya Kenya Bartile Kipkoech Kipto, wakoresheje 1h:04:25,uwa kabiri yabaye Ezekiel Mutai Kimeli wakoresheje 1h:05:38,mu gihe ku mwanya wa gatatu haje umunyarwanda Hakizimana John wakoresheje 1h:05:48.

Mu bagore uwegukanye umudali wa zahabu ni Nyirarukundo Salome wakoze agashya ko kuba Umunyarwandakazi wa mbere ubashije gutwara umudali wa zahabu muri iri rushanwa aho yakoresheje isaha 1 iminota 15 n’amasegonda 28.