Print

Ama G yahishuye ingaruka yo kuba abantu bakomeje kwigana ifoto ya Oda Paccy(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2017 Yasuwe: 11019

Umuhanzi Ama G The Black umwe mu bahanzi nyarwanda ba baraperi bakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa na benshi ndetse n’ibitaramo yakoreye hirya no hino mu Rwanda bigatuma yigarurira imitima y’abakunzi benshi b’umuziki nyarwanda, kuri uyu munsi yatangaje uko abona ibyo Paccy yakoze n’aho abona bizageza abantu.

Nkuko yabitangaje mu mashusho yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ama G The Black yatangaje ko ibyo Paccy yakoze byo kwifotoza yikinzeho ikoma byatangiye no kugenda byiganwa n’abantu batari bake bigiye gutuma igiciro cy’igitoki kizamuka ku masoko yo mu Rwanda kubera kwiyongera kw’abantu bagenda bifotoza bikinzeho amakoma.

Mugihe ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda byatangiye gushyira hanze amafoto byifotoje byigana uburyo umuraperikazi Oda Paccy aherutse kwifotoza ashaka ifoto akoresha (cover photo) ku ndirimbo nshya yakoranye n’itsinda Urban Boyz yitwa ‘Order’, kuri ubu ikaba yamaze gusohoka.

Reba amafoto atandukanye y’abantu batandukanye bagiye bifotoza bagerageza kwigana Oda Paccy:




REBA HASI VIDEO LYRICS Y’INDIRIMBO NSHYA YA Oda Paccy yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga: