Print

Umushinga wo gukora ifumbire w’ abanyeshuri barangiye muri UR wahawe igihembo mpuzamahanga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 October 2017 Yasuwe: 3679

Inzobere muri siyansi ku rwego mpuzamahanga zitabiriye inama y’ iminsi itatu yaberaga I Kigali zahaye igihembo umushinga wakozwe n’ abanyeshuri 14 barangije muri Kaminuza y’ u Rwanda mu bijyanye no gutunganya amazi(water engineering.

Aba banyeshuri 14 bahuriye mu muryango bise WESA, ugamije kubungabunga ibidukikije. Umushinga wabo wahembwe ni uwo gukora ifumbire mu maganga y’ inkwavu. Sosthène Kubwimana wasobanuye uyu mushinga wo gukora iyi fumbire yatangarije UMURYANGO ko iyo fumbire nta ngaruka igira.

Yagize ati “Umushinga nagaragaje ni umushinga wo gufata inkari z’ inkwavu tukazikoramo ifumbire nziza itangiza ibidukikije, kandi igatanga umusaruro mwishi kurushaho… Uyu mushinga nagerageje kuwusobanura uko nshoboye abari mu nama bawushimye ndetse bawuhaye n’ igihembo.”

Sosthène Kubwimana

Kubwimana avuga ko uretse kuba inkwavu zatanga ifumbire ngo ni amatungo yoroheje yahabwa abaturage batishoboye akabasha kwiteza imbere.

Yakomeje agira “Leta y’ u Rwanda bishobotse yadufasha kuwushyira mu bikorwa, urumva niba duteganya gufata inkwavu tukaziha abaturage, ubufatanye n’ ubuyobozi burakenewe, binashobotse bakanaduha financial support yo kuwushyira mu bikorwa na byo byaba ari byiza.”

Munyaburanga Vivien, umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda akaba n’ umuhuzabikorwa wa UR-ARES wigishije aba banyeshuri yatangarije UMURYANGO ko uyu mushinga washimwe n’ abanyamahanga bitabiriye iyi nama avuga ko ari umushinga mwiza wo gukora ifumbire itagira ingaruka.

Yagize ati “Nk’ uko habaho gahunda ya gira inka, uyu mushinga ugamije guha abaturage inkwavu noneho bakajya batega inkari bakazibika, bakaziha iri tsinda rikazikoramo ifumbire nziza itagira ingaruka. Amafumbire mvaruganda agira ingaruka zirimo no gutera indwa nka kanseri no kwangiza ibidukikije”

Umutangampundu Djalia, umwe muri aba banyeshuri yavuze ko uyu mushinga uzatangirizwa mu karere ka Gasabo.

Asobanura uko iyo fumbire ikorwa yagize ati “Dukusanya inkari z’ urukwavu tukazishyira mu cyo bita digester tank, zimaramo iminsi kuva kuri irindwi kugera kuri 20, hanyuma iyo fumbire ikajyanwa mu murima...Hari ibindi bintu bivangwamo”

Umuryango WESA umaze amezi atatu uvutse. Igihembo aba banyeshuri bahawe ni icyemezo cyo kwitabira byoroshye inama za siyansi zizajya zibera mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ izo ku rwego mpuzamahanga.


Comments

KAREGEYA Epa 7 October 2017

Ni byiza ko bakora ifumbire kuko isi irayikeneye cyane.Ese mwari muzi ko 1/3 cy’isi ari UBUTAYU (deserts).Ubibona neza uri mu ndege,kuko ushobora kugenda amasaha 3 yose hejuru y’ubutayu gusa.Nubwo bimeze gutyo,isi izaba Paradizo,noneho ubutayu buveho burundu (Yesaya 35:6).Ndetse no ku misozi,hazera imyaka myinshi (Zaburi 72:16).Nubwo amadini menshi yigisha ko tuzajya kwibera mu ijuru,ntabwo aribyo.Abantu bapfa kubyemera gusa kubera ko banga kwiga Bible ngo bamenye icyo yigisha.Ahantu henshi muli Bible,havuga iteka IJURU rishya n’ISI nshya (2 Petero 3:13).IJURU rishya rizaturwamo n’abantu bazajya mu ijuru,noneho bagerayo,bagategeka ISI nshya izaba Paradizo (Daniel 7:27).Muli iyo si nshya,tuzaba dukina n’inyamaswa (Yesaya 11:6-7).Isi yose izaba PARADIZO nk’iyo ku gihe cya ADAMU na EVA.Cyokora mugomba kumenya ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza (abasambanyi,abajura,abarwana mu ntambara zo mu isi,etc...) ,ntabwo bazaba muli iyo si kuko imana izabica ku munsi w’imperuka uri hafi (Yeremiya 25:33). Ushatse KWIGA Bible,watubwira tukayikwigisha ku buntu,tugusanze iwawe.MERCI.