Print

Queen Cha yatoboye maze agira icyo avuga ku bukwe bwa mubyara we Safi na Judith

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2017 Yasuwe: 11930

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamenyekanye mu muziki nka Queen Cha aganira n’itangazamakuru yananiwe gusobanura ibijyanye n’ubukwe bwa mubyara we Safi Madiba butavuzweho rumwe.

Queen Cha aganira na Radiyo Flash FM mu kiganiro cyayo Celebz Magazine yabajijwe uko yaba yarakiriye ubukwe bw’umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys bafitanye isano ya hafi, dore ko umwe ari mubyara wundi avuga ko nta kintu yabivugaho usibye kumushimira no kumwifuriza umugisha mu buzima bushya yatangiye.

Yagize ati “Sinzi ko hari ibintu birebire nabivugaho gusa ahubwo navuga ko yateye intambwe ishimishije n’ibintu tuba dukwiye gushima n’icyemezo umuntu yakwita icyemezo cy’abantu b’abagabo kuri njyewe, i am proud of him icyemezo yafashe narakishimiye ndanamwifuriza ibyiza byinshi imigisha myinsi mu ntambwe yateye mu buzima bwe bushyashya”

Kubigendanye no kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo nshya ashyira hanze kandi bigaragara ko iyi yise ‘Baby Love’ afatanyije na mubyara we Safi imaze igihe, yavuze ko mu minsi mike agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ishusho y’urukondo’ iyi ngo ikaba yarakozwe na producer Junior Multi System.