Print

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ abapadiri mu guteza imbere Ikinyarwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 October 2017 Yasuwe: 808

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye uruhare abapadiri bagiye mu guteza imbere ururimi rw’ Ikinyarwanda anabizeza ko Leta y’ u Rwanda izakomeza gufatanya nabo mu guteza imbere Abanyarwanda

Hari mu muhango wo kwizihiza yubile y’ imyaka 100 ishize ubusasaridoti bugeze mu Rwanda . Uyu muhango wabereye I Kabgayi kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017, ukaba witabiriye n’ abashyitsi batandukanye barimo na Perezida Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko iyi sabukuru ari umwanya mwiza wo gusuzuma uruhare n’akamaro k’abapadiri b’Abanyarwanda mu buzima n’amateka y’igihugu cyacu.

Ati “Ntitwashidikanya ku ruhare rw’abapadiri b’Abanyarwanda bagize bizamura abanyarwanda bose batitaye ku madini. Turashimira uruhare rw’Abapadiri b’Abanyarwanda nko guteza imbere ikinyarwanda n’umuco ndetse no kwandika amateka yacu"

Umukuru w’ igihugu yavuze ko Kiliziya Gatolika ifite inshingano zayo igomba kuzuza, kandi Leta izakomeza gufatanya mu bikorwa biteza imbere u Rwanda.

Tariki 20 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yabonanye na Papa Francis, uyu mubonano waje ukurikira imbabazi zari zasabwe n’ abepisikopi bo mu Rwanda. Muri uyu mubonano Papa Fransisko yateye intambwe yemera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorerwe Abatutsi

Perezida Kagame yavuze ko ari Leta, ari Kiliziya, bombi basenyera umugozi umwe kandi bombi bakorera Abanyarwanda. Avuga ko ari amahirwe badakwiye gupfusha ubusa.

Yagize ati “Ndashimira Papa Francisko ku biganiro byiza byubaka twagiranye. Byaduhaye umwanya mwiza n’amahirwe yo kongera gukora. N’ubundi twese dusangiye ubunyarwanda. Dusangiye ubumuntu, dufatanye kubaka umuryango nyarwanda ufite agaciro Rwanda. Dufite amahirwe, dukorere hamwe, twuzuzanye, duteze imbere Abanyarwanda ntawe dusize inyuma, twubake u Rwanda twifuza”.

Umukuru w’ igihugu yasabye ko habaho imikoranire hagati ya kiliziya na Leta mu guteza imbere abaturage ntawe usigaye inyuma. Ati “Reka twubahe kandi dukorere abaturage bacu n’ umuremyi wacu. Nta mahirwe dukwiye gupfusha ubusa”


Amafoto: Igihe


Comments

GATERA 7 October 2017

PAPA yitwa Nyirubutungane.Ku ngofero ye yitwa TIARE,handitseho ngo ni umusimbura wa YESU hano ku isi.Ese dukurikije Bible,ibyo bintu nibyo?Muli Umubwiriza 7:20,havuga ko nta ntungane iba mu isi.Ikindi kandi,PAPA agenda agira abantu Abatagatifu.Ese afite ubwo burenganzira?Dukurikije Bible,imana yonyine niyo ifite ubwo burenganzira.Umuntu yakwibaza igituma PAPA yiha kugira abantu abatagatifu,aho kubirekera imana yonyine.Niba abantu bose ari abanyabyaha nkuko Bible ivuga,ni gute umuntu nkawe yakugira umutagatifu?Bene ibi bibabaza imana cyane.Babyita USURPATION.Nukuvuga gukora ibintu udafitiye uburenganzira.Mu yandi magambo,ni ubwibone kandi ubwibone ni icyaha gikomeye ku mana.