Print

Polisi yataye muri yombi umugabo wari ufite amayero y’amiganano agera ku 1050

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 October 2017 Yasuwe: 550

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho byatumye ifata uwitwa Tuyisenge Gustave wari ufite amayero y’amiganano agera ku 1050.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko aya mayero yatahuriwe mu biro by’ivunjisha aho uyu mugabo yageragezaga kuyavunjisha.

SP Hitayezu agira ati:” Bagitahura ko inoti 21 yari afite zari inyiganano, ushinzwe umutekano kuri ibyo biro yafashe Tuyisenge kugeza igihe Polisi yari iri mu kazi hafi aho iziye ikamutwara.

Hagati aho Tuyisenge akaba avuga ko aya mayero yayahawe n’undi muntu nawe atazi.

Aha SP Hitayezu agira ati:” Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Tuyisenge yaguze aya mayero ku mafaranga 400,000 kandi byagaragaye ko inoti zose uko ari 21 yafatanywe zihuje imibare iziranga(serial numbers) n’izindi 48 ziheruka gufatanwa uwitwa Sindikubwabo Pascal mu mpera z’ukwezi gushize muri Kigali.”

Yongeyeho ati:” Abenshi bari muri ibi byaha bimunga umutungo barafatwa, ifatwa ry’umwe rituma hafatwa n’abandi; abaturage barasabwa kuba maso cyane cyane abafite aho bahurira n’amafaranga , ubonye ufite amiganano akabimenyesha Polisi byihuse , amaperereza arakomeje ngo hatahurwe inkomoko y’aya mafaranga akunze gukoreshwa.”

Yasabye buri wese gukomeza kuba maso ngo hafatwe uzashaka wese kugusha abaturage mu gihombo aciye muri ubu buriganya.

Kwigana amafaranga bihanwa n’ingingo za 601 na 605 z’igitabo cy’amategeko ahana, aho ziteganya igifungo kiri hejuru y’imyaka indwi kuwo byahamye.