Print

Iby’Umudugudu utarangwamo icyaha mu Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 October 2017 Yasuwe: 3934

Kuri uyu wa gatandatu taliki 07 Ukwakira 2017, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Nyamirama, Umudugudu w’Akagarama habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo utarangwamo icyaha.

Ni nyuma y’uko mu mezi ashize ubwo Polisi yakoranga umuganda n’abaturage bo muri Gitoki, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, byagaragaye ko umudugudu w’Akaragarama umaze imyaka hafi ine nta cyaha kiharangwa.

Ibi birori byari byitabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n’abandi bayobozi.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro umudugudu utarangwamo icyaha wabanjirijwe n’igikorwa cyo gushyikiriza ingo 153 zo muri Akagarama amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Amashanyarazi yahawe abaturage bo mu Akagarama afite agaciro ka miliyoni 13 yaje nk’ishimwe uyu mudugudu wagenewe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’intara y’iburasirazuba.

Mu byishimo byinshi n’akanyamuneza, abaturage bo muri Akagarama bishimiye iki gikorwa cy’iterambere bashyikirijwe nk’uko Nyirarukundo Angelique w’imyaka 37 yabitangaje agira ati: “turashimira cyane Polisi yacu yaduhaye umuriro tukava tuvuye mu mwijima. Ubu twiteguye gukomeza gukora cyane tugahora ku isonga”.

Umuyobozi mukuru w’umudugudu w’Akagarama, Bwana Bimenyimana Patrick yavuze ko kuba nta cyaha kirangwa iwamo, ibanga nta rindi usibye ubufatanye buranga abaturage n’abayaobozi ndeste no kwanga kuba ntiteranya.

Yongeyeho ati:“natangiye kuyobora uyu mudugudu dukorera inama hanze munsi y’igiti abantu bicaye hasi, ariko ubu kubw’ubwitange bw’abaturage no gushyira hamwe ubu Akagarama twiyubakiye ibiro by’umudugudu ndetse twaniteje imbere mu buryo bugaragara”

Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa Polisi wungirje ushinzwe abakozi yashimiye abaturage bo muri Akagarama ingufu n’umurava bagaraza mu kwitabira gahunda za leta no kwicungira umutekano kuko umutekano urambye ari wo nkingi y’iterambere.

DIGP Marizamunda yagize ati:“Abishyize hamwe bafite intego, bareba kure kandi bakurikiza inama bagirirwa n’ubuyobozi bukuru nta cyabananira”

Yabijeje kandi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano no gushyigikira ibikorwa biteza imbere imibereho myiza.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, guverineri Mufurukye yashishikarije abaturage ba Akagarama gukomeza kwesa imihigo no kurinda neza ibyagezweho.

Yagize ati:“Ubu tugeze igihe cyo guhiga n’ibindi birenze ibi kandi tukarinda ko ibyagezweho bidasubira inyuma”

Yakomeje agira ati: “ Murinde neza ibi bikorwa remezo mushyikirijwe kandi n’indi midugudu ize ibafatireho urugero” .

Umudugudu w’Akaragama kandi ufatwa nk’icyitegererezo mu kwitabira gahunda za leta, aho ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza buri ku kigero cy’ijana ku ijana ndetse ukaba unakataje mu kwizagamira ubwisungane bw’umwaka utaha wa 2018-2019.

Gutaha ku mugaragaro uyu mudugudu utarangwamo icyaha ni gahunda yo gushishikariza n’indi midugudu hirya no hino mu gihugu kwigira ku rugero rwiza rwa Kagarama hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ibyaha.

Mu rwego rwo gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo, abaturage bo muri Akagarama bibumbiye mu matsinda bita “amasibo y’intore”. Ibibazo byose bivutse babikemura binyuze ku bayobozi b’amasibo ndetse no mu migoroba y’ababyeyi.

Umudugudu w’Akagarama ugizwe n’ingo 153 zigizwe n’abaturage 609. Ingo zose ubu zahawe amashanyarazi azabafasha mu gukomeza gukaza umutekano.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred