Print

Miss Kundwa na Colombe bari mu bazamurikira abanyaburayi ibikorerwa mu Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 October 2017 Yasuwe: 2590

Miss Colombe Akiwacu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 na Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015, ni bamwe mu bazamurikira abanyaburayi ibikorewa mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’abategura Kigali International Fashion Week.

Kigali Fashion Week niyo yahindutse Kigali International Fashion Week ikomeje gutera ibitaramo bimurikirwamo imideli yo mu Rwanda no mu mahanga; ibirori byo kumurika imideli byiswe “Kigali International Fashion Week” bizabera i Burayi mu Budage, Ubuholandi n’Ububiligi.

Mu 2018 nibwo ibi birori biteganyinwe kuba, ku ikubitiro tariki ya 12 kugera kuya 14 Mutarama 2018 bizabera i Berlin mu Budage; ku wa 26 kugera ku wa 28 Mutarama 2018 bibere i Amsterdam mu Buholandi naho kuva ku wa 19 kugera ku wa 25 Werurwe 2018 bibere i Buruseli mu Bubiligi.

Colombe ari mu bazamurikira abanyaburayi ibikorerwa mu Rwanda

Miss Colombe Akiwacu uba mu Bufaransa na Kundwa Doriane muri Canada bashyizwe mu bazamurika imideli muri iki gikorwa, ni mu rwego rwo kwerekana ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’.

John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali Fashion Week yabwiye Kigalitoday ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwereka amahanga y’uko no mu Rwanda hari ibihakorerwa kandi ko Abanyarwanda nabo bashoboye.

Agira ati “Nk’uko twambara Gucci, Nike n’indi myenda tukumva turabyishimiye cyane, kuki abanyamahanga nabo batakwambara amashati n’imyenda byanditseho “Made in Rwanda?”

Dieudonne Ntasinzira umuyobozi wa BerexInvest Corporation ikorera mu Bubiligi, umufatanyabikorwa mukuru wa Kigali International Fashion Week, yatangaje ko hari abanyarwanda bashaka kuzamurika imideli muri iki gikorwa babegera bagakorana.
Ngo icyo gikorwa nikigenda neza i Burayi, mu myaka itaha bazanakigeza no muri Amerika, Aziya n’ahandi.

Miss Colombe Akiwacu nawe azamurika imideli

Daddy de Maximo, umunyamideli uw’umunyarwanda maze uba mu Burayi niwe uri gufasha icyo gikorwa mu guhitamo abanyamideli babizobereyemo cyane cyane b’Abanyarwanda bari ku mugabane w’Uburayi.