Print

Brezil: Umuzamu yatwitse abana bigaga mu ishuri ry’ inshuke nawe arapfa[Amafoto]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 October 2017 Yasuwe: 3812

Umuzamu warindaga ishuri ry’ inshuke mu gihugu cya Brezil yatwitse abana bigaga mu kiburamwaka 9 n’ umwarimukazi wari uje kubatabara barapfa.

Ibi byabaye ku wa Kane mu gitondo ubwo uyu muzamu yageraga mu kigo yasinze akagiha inkongi.

Abana bari bapfuye kugeza ejo ku wa Gatandatu bari abana 8, ariko ku bw’ amahirwe make akandi kana k’ agakobwa kari karimo kuvurwa ibikomere katewe n’ iyo nkongi nako karaye gashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017.

Byabereye ahitwa Janauba, umugi wo muri Brezil utuwe n’ abaturage bagera ku bihumbi 700.

Kugeza ubu abamaze gupfa n’ abantu 11 barimo abana 9 n’ umwarimukazi w’ imyaka 43 wabigishaga n’ umuzamu wateje iyo nkongi.

Abakomerekeye muri iri sanganya bagera kuri 40. Ikinyamakuru Folha de Sao Paulo cyandikirwa muri Brezil ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko 22 aribo basigaye mu bitaro batarasezererwa.

Uwabikoze nawe yarahiye arapfa. Ubuyobozi bwo muri kariya gace byabereyemo bwatangaje ko uyu muzamu yari afite ikibazo cy’ uburwayi bwo mu mutwe kuva muri 2014.