Print

Accra yibasiwe n’iturika rya gaz ryahitanye batatu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 October 2017 Yasuwe: 650

Muri Ghana abantu batatu bahitanywe n’ibintu byaturitse cyane mu murwa mukuru Accra.

Abarenga mirongo itatu bakomeretse.
Inkuru ya BBC ikintu cya mbere cyaturikiye ahantu habikwa umwuka wa gaz ku wa gatandatu nijoro cyatumye abatuye mu gace ka Legon mu majyaruguru y’uwo mujyi bagira ubwoba cyane.

Biravugwa ko byanatumye ikindi kintu cya kabiri giturika kuri sitasiyo ya lisansi ihegereye.

Ntabwo impamvu yatumye ikintu cya mbere giturika yari yamenyekana.
Hari amakuru ariko avuga bishobora kuba byatewe n’umuriro wari wacanywe kugirango hotswe inyama.