Print

Ku myaka 26 agize abana 9 ariko aracyafite ubwiza butuma bamwibeshyaho

Yanditwe na: Martin Munezero 9 October 2017 Yasuwe: 8108

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugore w’imyaka 26 ufite abana 9, igitangaje ni uburyo yabyayemo aba bana n’uko akomeza kugaragara nk’aho ari inkumi.

Nk’uko bigaragara mu mafoto dukesha ibitangazamakuru byo muri Nigeria,uyu mugore ugaragara nk’aho akiri umukobwa asobanura uburyo abayemo abana be n’ubuzima babayeho.

Asobanura uburyo yabyayemo aba bana avuga ko atigeze aterwa inda atarageza imyaka y’ubukure ariko ngo abana bose ni abe n’ubwo adasobanura niba bose bahuje se cyangwa yarababyaranye n’abagabo batandukanye.

uyu mugore yasobanuye ko ku nshuro ya mbere yabanje kubyara abana batatu b’impanga, aza gukurikizaho ibyaro ebyiri z’impanga z’abana babiri abandi agenda ababyara umwe umwe.

Teveviziyo yavuganye n’uyu mugore ndetse ikanamusura mu rugo iwe yemeza ko abana be bameze neza kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Uyu mugore yavuzeko aba bana ari impano imana yamuhaye, kandi yemeza ko akora uko ashoboye akabitaho ndetse nawe akiyitaho ubwe ari nabyo bimuhesha gukomeza gusa neza.