Print

Umuraperi Nyarwanda Bac-t yakoranye indirimbo n’umuraperi w’Umuhinde

Yanditwe na: Martin Munezero 9 October 2017 Yasuwe: 612

Umuraperi Bac-T ufatwa nka numero ya mbere mu Rwanda mu kurapa mu rurimi rw’igiswahili, kuri ubu arimo gukorana bya hafi n’umuraperi Shiva ukomoka mu Buhinde ariko akaba akorera muzika ye mu gihugu cya Kenya aho anafiteyo inzu itunganyirizwamo umuziki izwi nka Bliss Recordz.

Bac-t na Shiva bari kumwe n’abakunzi babo

Uyu muraperi nawe urapa mu giswahili n’icyongereza yamaze iminsi mu Rwanda aho yakoranye indirimbo na Bac T bise Mpango yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi, ibijyanye n’amashusho yayo bakaba bari gupanga kubikorera muri Kenya nyuma y’amatora ategerejwe muri iki gihugu.

UMVA HANO INDIRIMBO YABO BAKORANYE YAKOZWE NA PRODUCER DJ B: