Print

Uburanga bw’inkumi bagiye guhatana na Miss Igisabo’ muri Miss Earth2017-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 October 2017 Yasuwe: 5432

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina ry’Igisabo yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 yerekeza mu gihugu cya Philippines aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 akaba agiye ahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo” yari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Miss Earth yitabiriye yatangiye mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Uwase w’imyaka 21 y’amavuko giye guhatana n’abandi bakobwa bagera kuri 90 bazaturuka bindi bihugu, Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017.Nta mukobwa wigeze aserukira u Rwanda muri aya marushanwa kuko mu 2015 hagombaga kujyayo Miss Urwibutso Erica havukamo ibibazo byaturutse mu bateguraga iryo rushanwa mu Rwanda.

Uwase Hirwa Honorine yegukanye ikamba rya Miss Popularity,yamamaye ku izina ry’Igisabo biturutse ku magambo yavuze ubwo yitabiraga ijonjora rya ba Nyampinga bagombaga guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2017.

RBA AMAFOTO: