Print

Diamond yahize abahanzi bo muri Afurika mu bihembo bya AFRIMMA

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 October 2017 Yasuwe: 1351

Umuririmbyi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, mu bihembo bizwi nka ‘Muzik Magazine awards (Afrimma)’ yabaye umuhanzi w’umwaka muri Afurika w’umwaka (best artist of the Year ), ni mu gihe umunyakenyakazi Victoria Kimani yagizwe umugore w’umwaka muri Afurika (Best Female East Africa) muri uyu mwaka w’2017.

Ghafla.com yanditse ko uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru dusoje ubereye munzu yitwa House of Blues i Dallas muri Texas muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2017.

Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, Diamond yari ahanganiye igikombe na: Wizkid Davido, Tiwa Savage, Fally Ipupa (Congo) na Shatta Wale (Ghana).

Ni ku nshuro ya kane ibi bihembo bitangwa,.Knowless wo mu Rwanda na Shilver batashye amaramasa.

Itsinda rya Triplets Ghetto Kids (TGK) rikomoka muri Uganda ryamenyekanye ubwo bari kumwe na Eddy Kenzo muri ‘Sitya Loss’ baririmbye muri uyu muhango banahabwa ibihembo.

Igihembo Butera Knowless yari ahataniye cyegukanywe na Victoria Kimani uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya