Print

Rusizi: Imvura yahitanye babiri, Abana batanu baburiwe irengero

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 October 2017 Yasuwe: 1654

Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2017 imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerauba, yahitanye abantu barimo umwana ndetse n’umucekuru.

Uyu mwana witwa Niyokwizerwa Chance afite amezi umunani yakomokaga mu Murenge wa Bugarama agwiriwe n’igikuta cy’inzu.

Umukecuru witabye Imana yitwa Gaudance uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko yakomoga mu Murenge wa Muganza yatwawe n’amazi yamurushije imbaraga ubwo yari avuye guhinga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais yabwiye IGIHE ko hari abandi baturage bakomeretse n’andi mazu agasenyuka.

Yagize ati “Ni imvura yaguye ari nyinshi irimo n’umuyaga saa saba n’igice; umwana w’umwaka umwe n’amezi umunani yagwiriwe n’igikuta cy’inzu abandi babiri bakomeretse bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama.”

Iyi mvura iguye ije ikurikira iyahaguye mu minsi ishize itambutse igasenya ibigo by’amashuri, insengero, ibihingwa n’uruganda rutari rutarangira gukora mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.

TV 1 yavuganye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama bavuze ko babuze aho kurara, amashusho agaragaza abaturage bahagaze mu isayo y’icyondo abandi nabo barwana no gusohora hanze ibyari mu nzu.

Hari abaturage bavuga babuze ababo bo mu muryango, umusore waganiriye na TV 1 yavuze ko ‘abantu banjye batanu nababuze barimo n’umubyeyi wabo’.