Print

Caleb yijeje abakunzi ba Rayon Sports kubatsindira ibitego byinshi

Yanditwe na: 10 October 2017 Yasuwe: 1742

Umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yiteguye gutsindira ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi ndetse yifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Uyu musore watangiye gufungura amazamu muri iyi kipe mu mukino bahuyemo na AS Kigali,yatangarije Umuryango ko ikimuraje ishinga ari ugutsindira ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi bishoboka ndetse akayifasha kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “ Intego mfite muri uyu mwaka niyo kubadanya ntsinda kenshi gashoboka,ngafasha ikipe yanjye kongera gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.”

Uyu musore yatangaje ko impamvu yahisemo gukinira ikipe ya Rayon Sports ari uko ifasha abakinnyi kujya hanze ndetse avuga ko nubwo yahushije ibitego byinshi ku mukino wa AS Kigali,bibaho kuri buri mukinnyi wese gusa yiteguye kubikosora mu mikino iri imbere.

Caleb niwe mukinnyi ikipe ya Rayon Sports icungiyeho ku busatirizi bwayo nyuma y’aho umusore Ismaila Diarra abuze ibyangombwa ndetse akaba atarasohotse ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mikino ibanza ya shampiyona FERWAFA yasohoye ku munsi w’ejo.