Print

Perezida Museveni yahinduranyije ubuyobozi bw’ingabo za Uganda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 October 2017 Yasuwe: 2620

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2017 Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yagize Kyabihende umuvugizi w’Ingabo za UPDF ziri i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo, ni umwanya asimbuyeho mugenzi we Brig Dickson Prit Olum.

Museveni yagenye kandi ko uyu Brig Dickson Prit Olum asimbura Brig. Geoffrey Taban witabye Imana muri Kanama uyu mwaka.Uyu musirikare kuva mu 2015 yari ayoboye icyiciro cya gatatu cy’ingabo za Uganda akaba yakuwe kuri uyu mwana.
Muri Kamena 2013 yayoboye ingabo za Uganda zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Perezida Museveni yagize kandi Brigadier Richard Otto umuyobozi wa Diviziyo ya 3 mu gisirikare UPDF.

Uyu musirikare yahoze ari umuyobozi w’Ingabo za Uganda mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba zakoreshejwe mu guhangana n’umutwe wa Lord Resistance Army muri Repubulika ya Centrafrica.Icyo gihe yarashimye ndetse azamurwa mu mapeti avanywa kuri Colonnel agirwa Brigadier.

Colonel Omero Tingira yahawe ubushobozi bwo kuba umuvugizi w’Ingabo zo mu gisirikare cya UPDF ziru mu mujyi wa Khartoum mu gihugu cya Sudani.

Col Tingira yahoze ari umuvugizi w’igisirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, kuri ubu akaba yakoraga nk’umuyobozi mukuru w’agashami gashinzwe kurwanya iterabwoba muri UPDF.