Print

Umukinnyi yashatse gukubita umutoza we nyuma yo gusimbuzwa(amafoto)

Yanditwe na: 10 October 2017 Yasuwe: 3052

Mu gihugu cya Scotland umukinnyi witwa Liam Polworth ukinira ikipe ya Inverness yashatse gukubita umutoza wungirije w’ikipe ye, ubwo iyi kipe yari imaze kunyagira Peterhead ibitego 3-0,mu irushanwa ry’igikombe cya Irn-Bru Cup ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu musore nyuma yo gusimbuzwa n’umutoza we John Robertson yasohotse mu kibuga afite umutima mubi niko kwegera umutoza wungije Scott Kellacher aho yari yicaye afunga ikofe ngo amukubite,umutoza mukuru aratabara.

Nubwo uyu musore yashatse gukubita uyu mutoza,niwe wafunguye amazamu ku munota wa 2 w’umukino ibintu byatumye iyi kipe ye ibasha kwegukana intsinzi aho yatsinze ibitego 3-0.