Print

Asinah yifotoje yerekana ikibero avugisha benshi-AMAFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 10 October 2017 Yasuwe: 31025

Umuhanzikazi Asinah wamenyekanye hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yakoze zigakundwa n’abantu benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi, ku munsi w’ejo abinyjije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ibibero bye yakomeje kugenda avugwaho ibintu bitandukanye n’abantu bagiye bayabona.

Nkuko bamwe mu bantu babonye aya mafoto ya Asinah bagiye babitangaza, bagiye bagaruka ku kuvuga ko iyi myambaro Asinah yari yambaye itamuhesha agaciro ndetse benshi bavuze ko iyi myambaro yari yambaye imukoza isoni.

Umuhanzikazi Asinah Era wigeze no gukundana imyaka itari micye na Riderman akaba yarinjiye mu ruhando rwa muzika nyuma yo gutandukana nawe,ndetse kugeza ubu akaba ari umwe mu bahanzikazi banjya kuririmbira ahantu runaka akaba yabona abantu ,baje kwirebera imyambarire ye.


Comments

kageruka.j.bosco 9 January 2018

ubwose.kwambara.ubusa.nibyo.bigaragaza.ubwiza.mumuco.nyarwanda.ntabwo.aribyo.ntumwari.uzabona.umugabo


ostrich 22 December 2017

Ntibikwiye iwacu


Henry 11 October 2017

Uyu mukobwa ni mwiza pe. Utabona ubwiza bwe ni impumyi cg bangamwabo.


10 October 2017

aba mashyari muzimanika Asina mu mureke ni umugore mwiza kandi turamukunda twese


Alain 10 October 2017

Ayo mafoto se muvuga ari hehe? ? mujye mureka kubeshya abantu, nukugirango se inkuru isomwe cyane??