Print

Rwatubyaye ashobora kutazakinira ikipe ya Rayon Sports muri iyi shampiyona

Yanditwe na: 10 October 2017 Yasuwe: 2601

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi Rwatubyaye Abdul ashobora kutazigera akandagira mu kibuga muri uyu mwaka wa 2017 ndetse no mu ntangiriro z’uwa 2018 kubera ikibazo cy’imvune afite kizatuma amara hagati y’amezi 6 cyangwa 9 namara kubagwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aratangaza ko uyu musore nyuma yo gusuzumwa basanze afite imvune ikomeye mu ivi,yagiriye mu mukino wa shampiyona ishize ubwo Rayon Sports yatsindaga Bugesera igitego 1-0 mu kwezi kwa 3 uyu mwaka.

Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na muganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick yagitangarije ko uyu musore yagize imvune mbi cyane kuko udutsi tw’imbere duhuza amagufa yo mu ivi twacitse ndetse bisaba ko yamara hagati y’amezi atandatu n’icyenda adakina mu gihe yaramuka abazwe.

Yagize ati “ Imvune afite ni mbi cyane ku mukinnyi, ku buryo atanabazwe vuba bishobora kuzatuma amara igihe kirekire bikabije atagaragara mu kibuga. Yacitse udutsi tw’imbere duhuza amgufa mu ivi (rupture du ligament croisé), ni invune mbi cyane kuko isaba kubagwa kandi ukamara byibura hagati y’amezi 6 n’icyenda utagaragara mu kibuga.”

Uyu musore we na Nshuti Savio bagombaga kujya kwivuriza muri Maroc ariko kubera ko umubare w’abakinnyi 4 u Rwanda rwoherezayo wuzuye birabasaba gutegereza mpaka mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Uyu muganga yemeje ko imvune Rwatubyaye afite ibitaro byitiriwe umwami Faisal byayivura gusa bisaba miliyoni zisaga 2 kugira ngo avurwe aho ubuyobozi bwa Rayon Sports na MINISPOC basabwa kugira icyo bakora kugira ngo uyu musore abashe kubagwa.