Print

“Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana” J. Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 October 2017 Yasuwe: 907

Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye ababyeyi gushaka umwanya wo kuganira n’ abana no kuba ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo bakure bakure bafite uburere n’ ubumenyi.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017, ubwo mu karere ka Kirehe hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda abanyarwanda bifuza ari urufite impinduka zigaragara, zihera ku muntu, umuryango, igihugu, Akarere n’isi duherereyemo.

Ati “Ni ngombwa kwita ku buzima bw’Umunyarwanda mu ishusho yagutse. Gahunda zita ku muryango, imiyoborere myiza n’ubuzima ziragendana. Niwo murongo ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho”.

Umufasha wa Perezida Kagame yavuze ko u rwanda rwishimira intambwe imaze kugerwaho mu iterambere ry’umuryango n’imiyoborere myiza.

Akomeza asaba ababyeyi kurushaho kwita ku burezi n’ uburere bw’ abana babo.

Ati “Dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana, tubahe ibikenewe byose, babashe gukura no kwiga neza. Abana bagomba kubonerwa ibibatunga, bifite intungamubiri bakeneye, cyane cyane mu minsi igihumbi ya mbere”.

Madamu Jeannette Kagame yibukije abasore n’ inkumi ko ubuzima bwabo bushingiye ku mahitamo meza bakwiye kugira.

Madamu Jeannette yasabye ko ubukangurambaga ku miyoborere n’ imibereho myiza mu muryango bukwiye kugirwa ubuzima bwa buri munsi. Biteganyijweko ubu bukangurambaga ku buzima bw’ imyorokere bwatangijwe mu turere dutandukanye buzamara amezi abiri.