Print

Burundi:Bafashwe bagurisha ibice by’umubiri w’umwana bari bamaze kwica

Yanditwe na: 11 October 2017 Yasuwe: 3590

Mu Burundi abagabo batanu bafashwe bari kugurisha ibice by’umubiri by’umwana w’imyaka 4 wavutse ari nyamweru aho yaburiwe irengero mu mwaka wa 2016 nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Indundi.com abitangaza.

Aba bagabo batanu bafatiwe mu Ntara ya Cankuzo, bafatanwe ibice by’umubiri w’umwana witwaye Ndayisenga Devota uvuka ahitwa Mishiha waburiwe irengero mu mwaka ushize aho ababyeyi be bamushatse bakamuheba none aba bagizi ba nabi bafashwe bamaze kumwica bagiye kugurisha ibice by’umubiri we mu bapfumu.

Bakimara gufatwa bashikirijwe ubushinjacyaha bwo muri iyi ntara ya Cankuzo aho bategereje gukanirwa urubakwiye.

Nubwo umubyeyi w’uyu mwana yasanze umwana we yishwe we n’abaturanyi be basabye ubucamanza bw’iki gihugu guhana bihanukiriye aba bagizi ba nabi no gushakira umuti ubu bwicanyi bukomeje kwibasira ba Nyamweru muri iki gihugu.